Yago yahawe ikibanza na sosiyete y’Abanyamerika ‘Marchal Real Estate’

Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat muri muzika ari mu byishimo bitavugwa nyuma yo kwinjira mu mubare w’abahinduriwe ubuzima ndetse bagakurwa mu bukode na sosiyete y’Abanyamerika yitwa ‘Marchal Real Estate’, ariko inafite amashami mu bihugu byo hirya no hino ku isi harimo n’u Rwanda.

Marchal Real Estate ni sosiyete icuruza inzu, ibibanza, ikanubaka, igatanga na serivisi zijyanye n’ubwubatsi ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Ku munsi w’ejo, tariki 22 Ukuboza 2023 nibwo Eng. Ujekuvuka Emmanuel, ariko nawe wamenyekanye mu muziki nka Marchal, uhagarariye Marchal Real Estate mu Rwanda yashimishijwe n’uko Yago yitwaye neza ku rubyiniro, ubwo yamurikiraga abakunzi be alubumu ye ya mbere yise ‘Suwejo” ahazwi nko muri Camp Kigali, maze afata ijambo abwira Yago ko Marshall Real Estate yifuje kumutuza mu Mujyi wa Kigali bityo ikaba imwemereye ikibanza cyiza mu Murwa.

Akimara kubyumva Yago Pon Dat yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe cyane no kuba Marshall Real Estate igiye kumukura mu bukode maze nawe ahita asezeranya ababyeyi be kuzabatuza mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro twagiranye na Eng. Ujekuvuka Emmanuel, wamenyekanye mu muziki nka Marchal, uhagarariye iyi sosiyete mu Rwanda, yatangaje ko atari Yago Pon Dat gusa uhawe ikibanza ahubwo avuga ko Marchal Real Estate irangajwe imbere no guhindura ubuzima bw’abanyarwanda ndetse n’isi yose, ariko by’umwihariko urubyiruko. Yagize ati:

“Marchal Real Estate ifite ubudasa bwo kwemerera umuntu kugura inzu, ibibanza ndetse n’ibindi bijyanye na serivisi z’ubwubatsi maze akishyura mu byiciro kandi ku giciro cyiza. Ikindi kandi irangajwe imbere no gufasha urubyiruko mu kwiteza imbere no gukemura ibibazo by’abantu bakodesha mu Rwanda, kugira ngo umuntu ku mafaranga make cyangwa umushahara muke abona abashe kuba yagira inzu ye bwite cyangwa ikibanza.” Yakomeje akura urujijo ku bantu bakeka ko iyi sosiyete ari iye bwite kubera ko bitiranwa avuga ko ari ibintu byahuriranye ariko ntaho bihuriye. Yagize ati:

“Nk’uko nabikomojeho mu muziki nitwa Marchal ariko n’iyi sosiyete ikitwa ‘Marchal Real Estate’. Muby’ukuri nagiraga ngo mbamenyeshe ko iyi sosiyete n’izina ryanjye ntaho bihuriye, bityo abakekaga ko ari iyanjye bave mu rujijo.”

Marchal Real Estate ni sosiyete ikorera mu bihugu bitandukanye by’isi, cyane cyane ku mugabane wa Amerika. Ku mugabane wa Afrika iri mu Rwanda, Kenya, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ushaka gukorana n’iyi sosiyete wabahamagara kuri 0788893793 cyangwa kuri nimero yabo itishyurwa 6070.