Musanze Youth Center imaze guhindura ubuzima bw’urubyiruko


Urubyiruko ruherereye hirya no hino mu Karere ka Musanze ruravuga ko ikigo rwashyiriweho, cyitwa Musanze Youth Center kimaze kubahindurira ubuzima ndetse n’imyumvire muri rusange.

Uhuyenimana Assoumpta ni umwe mu rubyiruko rwaganiriye n’umunyamakuru wa IMBARUTSO yatangaje ko kuva yakwitabira gahunda zitangwa na Musanze Youth Center imyumvire ye ku buzima bw’imyororokere yahindutse. Yagize ati:

“Muri iki kigo cy’urubyiruko dufite abaganga, aha ngaha iyo uhaje serivisi zose ziba ari ubuntu. Kwipimisha SIDA, cyangwa wagize ibindi bibazo by’ubuzima, gutanga udukingirizo, byose biba ari ubuntu. Aba baganga kandi baganiriza urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bityo tukabigiraho imyumvire iteye imbere. Ibi bituma turwanya inda ziterwa abangavu ndetse no kwirinda n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”


Uhuyenimana Assoumpta ahamya ko Musanze Youth Center yamuhinduriye ubuzima

Icyifuzo Uwase Wivine, wiga muri INES Ruhengeri we avuga ko usibye no guhabwa serivisi z’ubuzima Musanze Youth Center ibafasha kwidagadura, gukuza impano zabo ndetse bikabarinda no kujya mu bitagira umumaro. Yagize ati:

“Kuza kuri iki kigo biradufasha cyane kubera ko biturinda kujya mu ngeso zitari nziza. Tuza hano muri weekend cyangwa mu bindi bihe by’ibiruhuko tukaza kwifatanya na bagenzi bacu. Hano hari ibibuga bya Basketball, Pool table, Volleyball ndetse n’ibindi. Hari kandi ababyina imbyino gakondo ndetse n’imbyino zigezweho, mbese usanga uwaje muri Musanze Youth Center wese yishimye.”


Icyifuzo Uwase Wivine avuga ko Musanze Youth Center ituma batajya mu ngeso mbi

Maniriho Evariste utoza ‘Itorero Imporana’ rikorera muri Musanze Youth Center yatangaje ko bagize amahirwe menshi yo kwisanga muri iki kigo ngo kubera ko cyabafashije kuzamura itorero ryabo ndetse ngo n’abatari bake bahabwa akazi abandi bigishwa kugahanga. Yagize ati:

“Ndashaka kuvuga ku mahirwe duhabwa na Musanze Youth Center. Usibye kuba Itorero Imporana ritera imbere umunsi ku munsi, kubera iki kigo, hari benshi bagiye babona akazi abandi bakagahanga kubera amasomo bakuye muri Musanze Youth Center. Hano dufite za mudasobwa zihagije ndetse n’ibindi bikoresho byose bisabwa kugira ngo umuntu ashake akazi cyangwa agahange. Bityo ndashishikariza abataragana iki kigo kwihuta bakaza gusangira natwe aya mahirwe.”


Maniriho Evariste utoza ‘Itorero Imporana’ rikorera muri Musanze Youth Center yatangaje ko bagize amahirwe menshi yo kwisanga muri iki kigo

Rwigamba Aimable ni umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, Musanze Youth Center, nawe yasobanuye ko abagana iki kigo badafashwa kwidagadura gusa ahubwo baharanira guhaza ibyifuzo byabo byose. Yagize ati:

“Muri Musanze Youth Center dufitemo ibice bitandukanye, nk’uko mwabibonye hari aho urubyiruko rwidagadurira, aho babyinira, aho bakinira imikino itandukanye, cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko, ariko no mu minsi ya weekend, mu mibyizi buri gihe nimugoroba usanga hano hari abana benshi. Ndetse hari n’abakuru baza gukina imikino itandukanye, harimo Basketball, Volleyball ndetse n’indi mikino itandukanye. Nk’uko mwabibonye dufite itorero ribyina hano baza kwitoza buri mugoroba, gatatu mu cyumweru nibura baba bahari.” Akomeza agira ati:

“Usibye kwidagadura kandi hano hari na serivisi yo guhuza abashaka akazi n’abagatanga. Serivisi dutanga n’amahugurwa dutanga afasha abantu kumenya gushaka akazi ndetse no kugahanga.”

Rwigamba Aimable ni umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka Musanze

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, i Musanze nibwo hatashywe iki kigo cy’Urubyiruko, cyitwa Musanze Youth Center, cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Igihugu cy’u Bubiligi, aho cyuzuye gitwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni magana arindwi. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w’Intaray’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Ambasaderi w’Ubwami bw’UBubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’Ibanze- LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine, Inzego z’Umutekano, Abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze.