“Yesu niwe byiringiro bizima uwamwizeye wese ntagipfuye ukundi”-Impaneza Heritier

Impaneza Heritier, umuramyi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamurikiye abakunzi be indirimbo nshya yitwa ‘Ni we Byiringiro’ ahamya ko ntawiringiye Imana uzakorwa n’isoni.

Muri iyi ndirimbo atangira aririmba ati: “Ndashima umwami wanjye Yesu ko yambyaye ubwa kabiri kugira ngo ngire ibyiringiro by’iteka mbiheshejwe no kuzuka kwe.” Yakomeje agira ati:

“Yesu niwe byiringiro bizima uwamwizeye wese ntagipfuye ukundi. Yamubikiye umurage utabasha kubora cyangwa se kwandura. Yuko nzabana nawe yampaye isezerano ryo kundindisha imbaraga ze.”

Impaneza Heritier asoza aririmba avuga ko ahora yishimye, kabone nubwo satani amuteza intambara z’urudaca. Agira ati:

“Nicyo gituma mpora nishimye nubwo mbabazwa n’ibigeragezo amaherezo kwizera kwanjye kuzampesha ishimwe Yesu nahishyurwa.”

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IMBARUTSO yatangaje ko Imana yamuhaye iyi ndirimbo ari mu masengesho. Yagize ati:

“Ndibukako twari mu masengesho y’itsinda ryo kuramya ry’urusengero, nibwo nafashe umwanya munini nsoma ijambo ry’Imana hanyuma ntekereza uburyo abantu bagendana ubwoba bwo kurimbuka kandi barizeye Yesu, mbese bumva iherezo ryabo batizera ko bazajya mu ijuru kandi ijambo ry’Imana rivuga ko ufite uwo mwana(Yesu) afite ubugingo. Ibyo bintera guhumuriza no kwibutsa abantu ko Yesu ariwe byiringiro byacu abizeye kandi akaba yaradutsindishirije aduha ubugingo bw’iteka binyuze mu rupfu rwe ndetse no kuzuka.” Yakomeje ati:

“Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni uko uwabyawe n’Imana wese Yesu amuhindukira ibyiringiro bidashyira kandi ko atagipfuye ukundi.”

Impaneza Heritier avuga ko agihura n’imbogamizi mu muziki we ariko agashimira Imana ko asenga akanesha. Yagize ati:

“Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana urasaba ko ubona abagushyigikira kugira ngo ukore ibintu byiza, mbese mu buryo butatu, amasengesho, amafaranga, n’inama, ibisigaye byose Imana irabikora ntakabuza” Yakomeje ati:

“Iyo izo mbogamizi zingezeho ndasenga Imana ikambera igisubizo ubundi nkanakora nkabona uburyo. Ntawe umenya uko Imana izana abantu mu buzima bwe bazanwe no gushyigikira umuhamagaro”

Impaneza Heritier yatangiye umuziki mu mwaka wa 2016, ubwo yatangiraga kujya muri Minisiteri no kuririmba mu nsengero no muri korali zitandukanye. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo ebyiri kandi zakunzwe na benshi.