Nageze mu Kidendezi nsangamo Muganga n’igare-Blandine watomboye igare mu giterane cya Ev .Dana Morey

Umukobwa witwa Uwimana Blandine wo mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Nasho wazanye icyifuzo cyo gukira indwara yakize anatombora igare mu giterane gikomeje kuberamo ibitangaza cyateguwe na Ev Dana Morey wo muri Amerika.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 09 Werurwe 2024, mu giterane cy’ivugabutumwa n’ibitangaza gitegurwa n’umuryango wa ALN (A Light to the Nations) uyobowe na Evangeliste Dana Morey. Igiterane cy’iminsi ine kiri kubera mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Kirehe.

Nkuko bimenyerewe ko uretse ivugabutumwa n’ibitangaza birimo no gukira Indwara zananiranye bibera muri iki giterane, buri munsi hanakorwa tombola aho umuntu aba ashobora gutsindira Moto, Television, Igare cyangwa Telephone.

Guhera kuwa 3 ku munsi wa mbere w’icyi giterane abanyamahirwe batandukanye barimo na Blandine batomboye ibintu binyuranye birimo amagare, Telephone, Moto na Television.

Nkuko yabyivugiye amaze gutsindira Igare Uwimana Blandine yavuze ko yumvishe iby’icyi giterane arwariye mu bitaro bya Kibungo yiyemeza kuzakizamo ngo Imana imukize. Mu magambo yuje Ibyishimo yagize ati “Nateze amatwi numva ko hano hari igiterane,nubwo nari ndwaye meze nabi muri Hopitale ya Kibungo, Mvuyeyo naravuze nti byanze bikunze ngomba kugera muri Kirehe bakansengera, none nakize n’Igare ndaritahanye”.

Blandine yakomeje avuga ko icyamufashije muri ibi byose aruko yahagurukanye kwizera Imana.

Umwe mu bakora umwuga wo gutwara Moto muri Kirehe twaganiriye yatubwiye ko kuva Nasho aho uyu Blandine yaturutse ugera ahari Kubera iki Giterane byibuze ari ibihumbi bitanu kuri Moto.

Ntabwo ari Blandine gusa Amahirwe yasekeye muri iki giterane kuko abanyamahirwe 3 bamaze gutsindira Amagare 3 naho abandi batatu bamaze gutsindira Telephone za Smartphone 3 naho umwe akaba amaze gutsindira Moto ni mu gihe uyu munsi Umwana w’imyaka 9 witwa Dushimimana Janvier yatsindiye Television.

Umwana w’umusore nawe watomboye Inka ejo hashize yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi nka abonye igiye kumuhindurira ubuzima muro byose.

Ati:”Iyi nka mbonye izablmbyarira ubushyo ni nayo nzakuraho inkwano kandi nzayirera neza inteze imbere harakabaho Imana Data wa twese yazanye Ev.Dana Morey i Kirehe kandi ikita kubatagira shinge na rugero kuko sinatekerezaga ko uyu mugisha waba uwanjye.