Umukozi wa Minisiteri arashinjwa kwaka ruswa urubyiriko rucyishakisha

Umukozi wa Minisiteri y’Urubiruko witwa Niyigena Patrick afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri Station ya Nyarugenge akekwaho ibyaha birimo no kwakira ruswa.

Amakuru atangazwa na RIB avuga ko uyu mukozi wari ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano arakekwaho kwaka ruswa y’amafaranga abitabiriye irushanwa rya YouthConnect Award2024 abizeza kuzabashyira ku rutonde rw’abazafashwa.

RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yabisobanuye igira iti:”RIB yafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko, ukekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnect Award2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze.”

RIB yabihereyeho igira inama abanyarwanda yo gukomeza gutanga amakuru kuri ruswa kugira ngo irandurwe kuko ngo ibangamira iterambere ry’abanyarwanda.

Niyigena Patrick ahamwe n’ibyaha akurikiranyweho bibiri, birimo icyo gukoresha ububasha ahabwa n’Itegeko mu nyungu ze bwite, yahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 10, naho kucyo gusaba no kwakira indonke cyaba igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.