Gicumbi: Barabyinira ku rukoma, nyuma yo kugezwaho amazi meza

Abaturage bagera ku 5117 bo mu Kagari ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gucumbi barabyinira ku rukoma nyuma yo kwegerezwa amazi meza y’ umuyoboro mushya w’amazi ufite uburebure bwa kilometero 20, wubatswe ku bufatanye n’umuryango ” Water for People” cyangwa se “Amazi ku baturage” aho watanze uruhare rwa 55% bya Miliyoni zisaga 600 z’amafaranga y’u Rwanda y’ingengo y’imari yari ikenewe, mu gihe akarere ka Gicumbi katanze 15% ndetse n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda (WASAC Group) kigatanga agera kuri 30%.

Ni umushinga wageze mu Rwanda mu 2008 uturutse muri Leta ya Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika maze utangiriza ibikorwa byawo mu turere twa Kicukiro na Gicumbi nyuma mu mwaka wa 2016, hashyirwaho gahunda yo gukwirakwiza amazi hose mu gihugu ari nabwo byageze no mu karere ka Gicumbi.

Itahwa ku mugaragaro ry’uyu muyoboro ukomoka ku isoko ya Kagusa iherereye mu Mudugudu wa Kiyorwa, Akagari ka Gatenga byahuriranye n’ umunsi mpuzamahanga w’amazi ndetse n’ icyumweru cyahariwe amazi mu Rwanda mu nsanganyamatsiko igira iti ” Uruhare rw’amazi mu kwimakaza iterambere”.

Aha ni naho abaturage b’ Umurenge wa Mukarange by’umwihariko abo mu Kagari ka Gatenga, bishimiye cyane uwo muyoboro w’amazi meza bahawe mu gihe bari babangamiwe no kunywa amazi mabi yo ntandaro y’indwara z’inzoka zo mu nda n’isuku nke.

Uruganda rutunganya amazi y’uyu muyoboro rufite ubushobozi bwo kubika metero cube zirenga 200, rukaba rufite kandi ubushobozi bwo kohereza amazi angana na metero cube 15 mu isaha, amavomo 18, akaba yitezweho guha amazi meza abagera ku 5117 bashobora kwiyongera mu gihe cy’imyaka 30.

Mukarusimbi Consolee ni umwe mu baturage ba Gatenga wavuganye n’Imbarutso.com akemeza ko kuva yavuka atigeze anywa amazi meza akaba atangiye kunywa amazi meza ageze mu izabukuru.Yagize ati:

” Tutarabona aya mazi meza , twahuye n’ingorane nyinshi kuko twanywaga amazi y’ibirohwa cyangwa tukajya gushaka amazi meza ku ivomo rya Rwegwe riri mu birometero 15 cyangwa irya Gatare riri mu birometero 10, aho twahuriraga n’abasore bisuma amazi ijerekani bakabishyura ijana, ariko nkanjye w’intege nke nkishyura nka magana atatu, hari n’igihe nageraga ku mugezi izuba rikandengeraho kuko kuyabona byabaga bigoranye n’abana bacu ntibabonaga uko basubira mu masomo kuko bahitaga bamanuka gushaka amazi mu ma saa tatu z’ijoro bakagaruka mu ma saa sita, kubera ko bacunganwaga n’abo basore.”

Mukarusimbi yasoje ashimira ababagejejeho ayo mazi meza ariko by’umwihariko ashimira cyane Perezida Paul Kagame kuko ngo kugeza ubu ntakibazo bafite ndetse ko n’abana batengamaye.Yagize ati ” Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watwoherereje umushinga wa Water for People kuko wadukuye ahaga kuko nkanjye ushaje ntabwo nari ngishoboye kumanuka imisozi ngo nzamuke iyindi nta mbaraga mfite.”

Umuyobozi w’umushinga ” Amazi ku baturage – Water for People Rwanda” , Eugène Dusingizumuremyi, yasabye abaturage kubungabunga ayo mazi bahawe no kuyakoresha biteza imbere.Yagize ati:

“ Ibikorwa by’amazi dukora ni ibyanyu nk’abaturage cyane ko biba byanubatswe ku butaka bwanyu, ari nayo mpamvu muri abo gushimirwa ku bwitange bwo gutanga ubwo butaka. Bityo rero, uru rugendo rw’amazi meza mutangiye mugomba kuyabungabunga kugira ngo azarusheho kuramba azakoreshwe n’abazabakomokaho mu bihe bizaza.”Dukuzumuremyi yakomeje asaba abanyagicumbi kuba intangarugero ku isuku n’isukura bifashishije ayo mazi bahawe.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo” Water for People” ku rugendo bakoranye mu kugeza amazi meza ku baturage ba Gatenga.Yagize ati ” Turishimira ibimaze kugerwaho tubikesha Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ikigo cy’igihugu cy’Isuku n’Isukura ( WASAC ), Water for people , World Vision n’abandi bafatanyabikorwa kuko twatangiranye nabo mu mwaka wa 2016 none mu myaka umunani tumaze kunoza ibyo twiyemeje muri gahunda y’isuku n’isukura.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye

Muri uru rugendo, turashima cyane Water for people n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwifuje ko umuturage wa Gicumbi abaho yishimye aho kugeza ubu muri Gicumbi tugeze ku kigero cya 94% kuko 6% gasigaye nako kazagerwaho bidatinze, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu.”

Uwera Parfaite yakomeje asaba abaturage gusigasigasira ibikorwaremezo bubakirwa bakabigira ibyabo babirinda ababyangiza ahubwo bagatanga amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano mu gihe babonye ababyangiza.Yagize ati ” Muzi imyaka mumaze mukoresha amazi mabi none kubera ubuyobozi bwiza, ubufatanye n’ abafatanyabikorwa batandukanye mubonye amazi meza. Aya mazi rero murasabwa kuyabungabunga ariko cyane cyane mugatangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano muramutse mubonye abayangiza kugira ngo birusheho kubagirira akamaro ndetse n’abazakomokaho.”

Kayitesi Marceline ni umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe amazi n’isukura yabwiye itangazamakuru ko ibyo bagezweho mu myaka 8 yari intego Leta yari yihaye.Yagize ati ” Ibi tugezeho mu gihe cy’imyaka 8 nuko Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage. Uyu munsi rero uhuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’amazi ku isi yose, bityo rero ibikorwa by’amazi bigira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Turifuza ko serivisi zirambye z’amazi meza zigomba kunoga kurushaho ariko twese tukagira uruhare mu kubibungabunga.”

Kayitesi Marceline yakomeje yizeza akarere ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hari undi mushinga uteganijwe ku isoko ya Rwangwe.Yagize ati ” Undi mushinga wa Rwangwe uzayangira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kandi ukazaza ari umushinga wo mu buryo burambye.”

Kayitesi Marceline ni umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe amazi n’isukura yabwiye itangazamakuru ko ibyo bagezweho mu myaka 8 yari intego Leta yari yihaye

Mu gusoza yifuje ko Ikigo cy’igihugu cy’Isuku n’Isukura ( WASAC) cyazafasha abaturage kugeza ayo mazi meza mu ngo zabo mu rwego rwo kugabanya igihe batakaza bajya kumavomo rusange.

Ikigeranyo cy’ibarura ryo mu mwaka wa 2022 kigaragaza ko muri uwo mwaka abaturarwanda bari bafite amazi meza ku kigero cya 82% ariko nyuma y’aho hari ibindi bikorwa bitandukanye byo kugeza amazi ku baturage byagiye bikorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka 2023/2024, bivuze ko abaturage bagerwaho n’amazi meza biyongereye aho ubu mu karere ka Gicumbi bigeze kuri 94% kuko mu myaka 8 ishize, kwegereza amazi meza abaturage mu Karere ka Gicumbi byavuye ku ngo 64.8% zigera kuri 91% naho mu isuku n’isukura mu ngo biva kuri 33.1% bigera kuri 72%, mu bigo by’amashuri n’amavuriro biva kuri 71.6% bigera kuri 92.5%, hubakwa kandi imiyoboro y’amazi y’ibirometero bisaga 661, amavomo arenga 1000 byose. Ibi byose byageze ku baturage basaga 340,000.

Yanditswe na Setora Janvier