Nyabihu: Hehe no kongera gukoresha amazi y’ibirohwa mu Murenge wa Shyira na Rugera

Abaturage bagera ku bihumbi cumi na bitatu na magana ane mirongo itanu na batandatu (13.456) bo mu mirenge ya Shyira na Rugera bari mu byishimo bidasanzwe byo guca ukubiri mu kunywa no kuvoma amazi y’ibirohwa yo mu mugezi wa Mukungwa mbere yuko wisuka mu ruzi rwa Nyabarongo.

Ubwo bamurikirwaga isanwa ry’ uyu muyoboro w’amazi Rubindi-Shyira ufite uburebure bwa kirometero 29, amavomo 20 n’ikigega kijyamo amazi , meterokibi 200 (200 m3) , byose bifite agaciro gasaga miliyoni magana atandatu z’amafaranga y’u Rwanda, umuyobozi wungirije w’umushinga ” Isoko y’ubuzima” Uwonkunda Brice yabwiye itangazamakuru ko aya mazi yagejejwe ku ingeri nyinshi z’abaturage.

Yagize ati ” Uretse n’abaturage muri rusange, aya mazi yanagejejwe no muri bimwe mu bikorwa remezo bya Leta bihurirwamo n’ingeri nyinshi z’abantu, birimo ibitaro bikuru bya Shyira, umudugudu w’icy’itegererezo wa Kazirankara, ibigo by’amashuri abanza 2, ishuri ry’inshuke rya Vunga, ibiro by’imirenge n’utugari ndetse no mu isoko rya Vunga.

Uwonkunda Brice yakomeje avuga uburyo uyu muyoboro wasanwe, ababigizemo uruhare, igihe byatangiriye n’igihe bizasorezwa.

Yagize ati ” Uyu muyoboro wasanwe ku bufatanye n’umushinga w’imyaka 5 uzwi nk’isoko y’ubuzima uterwa inkunga na USAID ugomba gushyirwa mu bikorwa kuva muri Nyakanga 2021 kugeza 2026; ukaba ugamije guteza imbere imiyoborere myiza mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura mu rwego rwo guteza imbere serivisi zitanga amazi meza n’ibikenerwa mu isukura ndetse no gukaraba intoki. Bityo rero, Nzirakurutwa za Nyabihu[Izina ry’ubutore muti Nyabihu], nabasabaga kuzafata neza aya mazi mwahawe kuko amazi ni ubuzima kandi azagirira akamaro n’abazabakomokaho.”

Nk’uko bamwe mu baturage babitangarije Imbarutso.com bavuga ko bari barahangayitse ku bwo kutagira amazi meza.
Umwe muri bo witwa Niyonsaba Consolée yagize ati ” Kuva twabona amazi meza, ntitwabona uko tubivuga kuko twanywaga amazi mabi y’ibirohwa cyangwa Mukungwa, yose akatugiraho ingaruka zo kurwara, kurwaza no kuzahazwa n’inzoka zo mu nda ziterwa n’umwanda. Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhaye aya mazi kandi tumwijeje kuzayabungabunga ku buryo n’abazadukomokaho bazayakoresha kubera ko yaje tuyakeneye.”

Mugenzi we Murereneza Denyse yagize ati ” Aya mazi ataratugeraho, twagiraga ibibazo byinshi ariko nka njye by’umwihariko iwanjye, nararaga mpagaze nshaka amazi yo gukoresha mu rugo ariko kugeza ubu nta kibazo kigihari kuko byose byakemutse. Ubu turanywa amazi meza, dusukura ibikoresho byose byo mu rugo, turakaraba, tugafura imyenda yacu, tugaca ndetse na n’ubu murambona imbere yanyu ko nkeye. Imana ikomeze iturindire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame watumye tubona aya mazi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira Dr.Pierette Mukantwaza yashimiye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame , abafatanyabikorwa barimo “Isoko y’ubuzima” ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ku bw’igikorwa cyiza cyo kugeza amazi meza ku bitaro.

Yagize ati ” Mbere y’uko tugezwaho aya mazi meza dutaha, ku bitaro twakoreshaga amazi adasukuye bikadusaba kubanza kuyasukura ariko kuva tubonye amazi twazaniwe n’umushinga ‘Water for people biciye mu isoko y’ubuzima’ , ubu dufite amazi meza kuko atugeraho nta mikorobi ( microbes) zirimo. Aha ni naho mpera nsaba abaturage kuyakoresha neza bifashishije n’ibikoresho (amajerekeni) bifite isuku kuko ushobora kuyavoma ari meza ariko ukayavomera mu gikoresho cyanduye noneho na ya mazi yari meza ukayanduza!!!! Ahubwo reka dushimire ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame watumye n’ibitaro bya Shyira byongera kubona amazi asukuye.”

Uhagarariye ikigo cy’igihugu n’isukura mu Karere ka Nyabihu, Kalisa Espoir yabwiye itangazamakuru ko uyu muyoboro wa Rubindi-Vunga wari umwe mu miyoboro 73 iri mu Karere ka Nyabihu yangijwe n’ibiza ukaba warasanwe mu buryo bwongereye amazi meza ku baturage ba Rugera na Shyira kandi ko hasigaye indi miyoboro 9 igiye gukorwa mu minsi ya vuba.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage gufata neza uyu muyoboro kuko ngo amazi bashyikirijwe ari ayabo.

Yagize ati ” Baturage, uyu muyoboro ni uwanyu, nabasabaga kuwufata neza, mwirinda kuwangiza ahubwo uwaramuka abonye uwangiza, agatangirwa amakuru akabihanirwa kuko nka WASAC , turahari. Bityo rero, mujye mutubwira ibyangiritse kubera ibiza ariko na none abahinzi bafite ubutaka bwaciyemo amatiyo, mwajya muyitondera igihe mukoresha ubwo butaka bwanyu ; havuka ikibazo mukatubwira tukaza kubafasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yashimiye abaturage, abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bwiza bwagize uruhare mu isanwa ry’umuyoboro wa Rubindi-Shyira aho abaturage basaga ibihumbi cumi na bitatu basigaye banywa amazi meza atangwa n’uyu muyoboro, bityo asaba abaturage kuzayafata neza.

Yagize ati ” Nta mazi meza, nta buzima ahubwo muri Nyabihu turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gushakira abaturage ibibaha ubuzima bwiza, tugashimira kandi abafatanyabikorwa barimo n’Isoko y’ubuzima ndetse n’abaturage bigomwe ubutaka bwabo kugira ngo uyu muyoboro ubashe gusanwa.”

Habanabakize yakomeje asaba abaturage kuzayafata neza kugira ngo azarambe maze bace ukubiri no kuvoma ibirohwa by’umugezi wa Mukungwa.

Yagize ati ” Isanwa ry’umuyoboro wa Rubindi-Shyira byakozwe bikenewe cyane ari nayo mpamvu ‘Nzirakurutwa’ [Izina ryahawe abaturage nk’intore z’akarere ka Nyabihu] mbasaba kuzayafata neza kugira ngo muce ukuburi no kuvoma ibirohwa by’umugezi wa Mukungwa ahubwo nkabashishikariza kuyageza mu ngo zanyu kugira ngo umwanya mwatakazaga mujya kuvomera ku ivomo rusange muwukoremo ibindi bikorwa bibateza imbere.”

Mu gusoza , Visi Meya Habanabakize yasabye abaturage gukoresha aya mazi n’isuku nyinshi ndetse anasaba abafatanyabikorwa gukomeza gukorana neza n’akarere mu gusana n’indi miyoboro ishaje.

Yagize ati ” Aya mazi meza mubonye rero, mugomba kuyakoresha mu bikoresho bisukuye, musukura amavomo yose biciye mu buryo bw’imiganda itandunye ndetse n’abahinzi bakitwararika igihe bahinga mu mirima yabo batangiza amatiyo y’amazi; ariko na none nkongera ngasaba abafatanyabikorwa by’umwihariko ‘Water for people’ gukomeza gufatanya n’akarere gusana n’indi miyoboro dufite ishaje.”

Uretse aya mazi meza tuvuga yageze ku baturage b’ imirenge ya Shyira na Rugera mu karere ka Nyabihu, hari n’abandi yagezeho mu murenge wa Nkotsi wo mu karere ka Musanze.

Yanditswe na SETORA Janvier