Buri kwezi zijya mu mu mihango! Ibintu 10 mutari muzi ku ngagi

Uyu munsi u Rwanda rufite umunsi mukuru wo kwita amazina abana b’ingagi ku nshuro ya 19. Ni igikorwa kidasanzwe cyitabirwa n’isi yose kubera agaciro ingagi zihabwa. Iyi niyo mpamvu Imbarutso.com yabateguriye ibintu 10 bidasanzwe abantu benshi batazi ku nyamaswa yitwa ingagi.

1. Hari ubwoko 2 bw’ingagi: Ingagi zo mu burasirazuba n’ingagi zo mu burengerazuba. Ingagi zo mu burengerazuba nizo nyinshi kuko zibarirwa mu 100,000. Izi zituye mu mashyamba no mu bibaya byo muri Afurika yo hagati.

Ingagi zo mu burasirazuba cyangwa se zo mu misozi, zo zituye mu mashyamba no mu birunga, mbese ahantu hari ubukonje bwinshi. Ubu bwoko bugaragara gusa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

2. Habuzeho gato ngo ingagi ibe umuntu: Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingagi zo mu bwoko bwa chimpanzee na bonobos zifite uturemangingo nk’utw’ikiremwamuntu ku kigero cya 95%-97%.

3. Gutwita no kubyara ni nk’abantu: Buri minsi 30 ingagi y’ingore nayo ijya mu mihango ndetse ikaba ishobora gusama isaha iyo ari yo yose, igihe ikoze imibonano mpuzabitsina iri mu gihe cy’uburumbuke. Ingagi kandi nayo imarana umwana mu nda amezi 9.

Ikindi kandi gituma ingagi ijya kumera nk’umuntu nuko icutsa umwana wawo iyo agize umwaka n’igice, gusa abana b’ingagi bakura vuba vuba ugereranyije n’abantu.

4. Zikoresha ibikoresho mu mirimo runaka nk’abantu: Ingagi za Silverback zirya ubunyobwa, ubushakashatsi bwagaragaje ko zifashisha ibiti zihinga ubunyobwa.

5. Ingagi y’ingabo niyo mukuru w’umuryango kandi ifite inshingano zo kuwurwanirira: Biravugwa ko ingwe ndetse n’abantu ari bo banzi cyangwa baba bashaka kwica ingagi, bityo iyo hagize kimwe muri ibyo gitera umuryango runaka w’ingagi, ingagi y’ingabo niyo irwanira umuryango wayo. Iyo haje igitero Silverback z’ingabo zirabira zikikomanga mu gatuza kugira ngo izindi ngagi zijye kwihisha, gusa Silverback z’ingabo zo zirarwana byanabangombwa zikahasiga ubuzima.

6. Kimwe n’abantu, buri ngagi igira ibikumwe bidahuje n’iby’indi: Ingagi nazo zifite ibikumwe byihariye ku buryo ntayo ishobora kubihuza n’indi, kabone nubwo byaba bivukana. Ikindi kandi ingagi zifite ibiganza biterura ibintu neza neza nk’umuntu. Icyakora ingagi zigira amano manini cyane ugereranyije n’ay’abantu.

7. Ingagi zifite imbaraga zikubye inshuro 10 iz’abakinnyi b’umupira: Nubwo ingagi zidafite uburebure nk’ubw’abantu ariko zifite umurambararo n’ubugari bunini ndetse n’imbaraga n’ibiro byinshi bikubye inshuro nyinshi iby’abantu.

8. Ingagi ziyubakira ibyari: Buri joro n’amanywa ingagi zikunze kwarika ibyari haba hasi cyangwa mu biti kugira ngo ziryame zitekanye.

9. Ingagi ziganira n’abantu: Koko ni ingagi y’ingore yo mu burengerazuba, yavukiye muri Francisco zoo. Mu buzima bwe yigishijwe indimi z’amarenga zirenze 1000, zamufashaga kuvugana n’abantu, ndetse yashoboraga kumva amagambo anyuranye arenze 2000. Ibi byatumye hemezwa ko zishobora gutozwa maze zikavugana n’abantu.

10. Ingagi zirasumirijwe: Ingagi zo mu bwoko bwose ziri mu mazi abira, ariko hari ibyiringiro ko zitazashiraho. Mu mwaka w’1989 ingagi zo mu misozi zagabanutseho 600 kubera ibikorwa by’abantu birimo gutema amashyamba ndetse n’ibindi. Gusa nyuma hakurikiyeho ibikorwa byo kuzibungabunga, kuburyo uyu munsi zimaze kwiyongeraho izikabakaba 200.

Turabashimiye mwe mwese mwafashe uyu mwanya mugasoma iyi nkuru, kandi tubifurije umunsi mwiza wo kwita amazina abana b’ingagi b’u Rwanda.