Rwamagana: Telefoni n’indangamuntu bituma badahabwa imbuto n’ifumbire

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana baravuga ko kutagira telefoni ndetse n’indangamuntu biri mu biri gutuma badahabwa imbuto n’ifumbire, bagasaba ko byakemurwa kugira ngo bitazakereza gahunda yo guterera ku gihe.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa 7 Werurwe 2024, ubwo mu murenge wa Nzige hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2024 B. Ni igikorwa cyabereye ku butaka bw’ishyirahamwe Hinga, risanzwe rihinga ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 12.

Musabyimpundu Vestine utuye mu mudugudu wa Bicaca, yasabye ko bahabwa imbuto ku gihe kugira ngo bizabafashe kweza hakiri kare.

Ati “Hari igihe bakererwa bakatugezaho imbuto y’ibigori itinze, twahinga ugasanga ntabwo tubonye umusaruro neza. Iyo imbuto yaje itinze n’ifumbire iza itinze. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko twajya tubonera imbuto ku gihe, ubundi tukabona umusaruro ushimishije.”

Barisigara Philippe utuye mu kagari ka Rugarama we yavuze ko hari abadahabwa ifumbire kubera ko badafite indangamuntu, kandi ko bisubiza inyuma abahinzi.

Yagize ati “Ifumbire iratinda kandi bamwe ntabwo bayibona. Iyo udafite indangamuntu, warayitaye ntabwo ushobora kuyibona. Hari n’ubwo ugenda, ugasanga imashini ntiyagufashe, bigasaba ko utegereza. Hari benshi bagiye bahura na byo. Urumva iyo bagutindije, ugahinga nyuma hari ubwo udasarura neza.”

Niyigena Nirere Margo utuye mu kagari k’Akanzu we yavuze ko hari abaturage benshi badafite telefone bari kugorwa no kubona ifumbire n’imbuto.

Ati “Kugira ngo ifumbire n’imbuto bize, biratinda bigatuma duhinga dukererewe. Rero twasabaga ko byajya biboneka kare. Ubu umuturage udafite telefone ntabwo yemerewe kubona ifumbire no muri iki gihembwe biri kuba. Bituma tudahingira ku gihe ntitubone umusaruro.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kutagira indangamuntu bidakwiye kuba ikibazo, ahubwo yazajya ahabwa icyangombwa kiyisimbura.

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu mahugurwa y’abajyanama b’ubuhinzi, gushyiraho ishuri ryo mu murima hagamijwe gufasha abaturage benshi mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo bubabyarire umusaruro kurushaho.

Muri iki gihembwe cya 2024 B hazahingwa ibishyimbo ku buso bungana na hegitari 16.297, ibigori bizahingwa kuri hegitari 418, naho Soya zo zizahingwa kuri hegitari 90.

One Comment on “Rwamagana: Telefoni n’indangamuntu bituma badahabwa imbuto n’ifumbire”

Comments are closed.