Ibigwi, imigabo n’imigambi bya Korali Ishema Ryacu imaze imyaka 40

Abaririmbyi bagize Korali Ishema Ryacu, imwe muri korali 9 habarirwamo na Pueri Cantores (Korali y’abana baririmba amahoro ku isi yose) muri santarali ya Ruhengeri, Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri barishimira ibyo bamaze kugeraho birimo no gutanga ubutumwa mu bakirisitu biciye mu ndirimbo zabo.

Ibi babitangarije imbaga y’abakirisitu bitabiriye ibirori byabo, ubwo bizihizaga isabukuru y’ imyaka mirongo ine Korali Ishema Ryacu yacu imaze ivutse muri Santarali ya Ruhengeri, Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri, ikaba ari n’isabukuru yahuriranye n’umunsi mukuru w’izuka rya Yezu (Pasika).

Mu kiganiro cye n’ikinyamakuru Imbarutso.com, umuyobozi mukuru wa Korali Ishema Ryacu, Dr. Uwamahoro Jean Claude, yashimiye bagenzi be bafatanya muri Korali, by’umwihariko ashimira abatangiranye nayo kuba basenyera umugozi umwe, maze agaragariza imbaga y’abakirisitu urugendo n’ibyiza iyi Korali imaze kugeraho.

Yagize ati “Ndabashimira mwese ariko by’umwihariko abatangiranye n’iyi Korali kubera umusanzu mutanga mu butumwa bwiza biciye mu ndirimbo kuko nk’uko bigaragara nko mu mwaka umwe duhimbaza nibura misa 47, wakuba rero n’imyaka 40 tukaba tumaze guhimbaza nibura misa 1880. Iki ni ikintu gikomeye cyane tugomba kwishimira.”

Dr.Uwamahoro yakomeje agaragaza ibyagezweho birimo no gutanga ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo.Yagize ati ” Uretse no kuba twarahimbaje misa nyinshi, Korali yacu ifitanye umubano n’andi makorali yo hirya no hino mu gihugu, mu bihugu by’abaturanyi ndetse tukaba dufite na gahunda yo kugirana umubano na Korali yo muri Kalifoniya (Calfonia) ku mugabane wa Amerika kuko izagera mu Rwanda, by’umwihariko muri Paroisse ya Ruhengeri.Kugeza ubu twizihiza isabukuru y’imyaka 40, twakoze byinshi aho twubakiye abaturage babiri batishoboye, twatanze inkunga ya Miliyoni imwe ku baturage bagezweho n’ibiza mu murenge wa Cyuve, Korali iri mu nzira yo gushaka ubuzima gatozi no kugirana ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Dr. Uwamahoro yashoje ashimira ubuyobozi bwa Kiliziya budahwema kubafasha mu nshingano biyemeje, aho yashimiye cyane igisonga cya Musenyeri Bizimungu Gabin waje kwifatanya nabo muri iyi sabukuru.

Dr. Uwamahoro Jean Claude uyobora Korali Ishema Ryacu

Padiri mukuru wa Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri, Twizerimana Vincent, yashimiye Korali zose za santarali ya Ruhengeri, bityo asaba ko abaza muri Korali bagomba kuza bazanwe no gutanga ubutumwa biciye mu ndirimbo zihimbaza Imana.Yagize ati:

” Nta kindi kizana umuririmbyi muri Korali uretse kuririmbira Imana maze abakirisitu bakungamo noneho ayo majwi agaherekeza Misa, umuhimbazo ukagenda neza ari nayo mpamvu mbashimira umusanzu mutanga muri Kiliziya kandi mbasaba gukomereza aho.”

Padiri yakomeje asaba n’andi makorali ya Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri kugera ikirenge mu cya Korali Ishema Ryacu, birinda kugiramo agahwa kuko ngo nikazamo kazaba ari aka Padiri, bagenzi be ndetse nabo ubwabo nk’abaririmbyi.Yagize ati:

” Korali Ishema Ryacu mumaze kuba ubukombe kuko imyaka 40 ni myinshi kandi mwagaragaje ko mubana n’andi makorali yo mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Gusa mbisabire kutagira agahwa kazaboneka muri Korali yanyu kuko nikabonekamo kazaba aka Padiri wa Paroisse n’abo dukorana. Reka kandi mbashimire ko kuba mufite abana muri Korali yanyu ni akandi karusho mufite kuko ni ikimenyetso mufite mu cyerekezo cy’indi myaka isaga mirongo ine (40) ikazasaga mirongo irindwi n’itanu (75). Muri abo gushimirwa rero. Gusa reka nongere mbifurize kuzongera kwizihiza indi sabukuru y’imyaka 50 , bityo mugakomeza kwereka Kiliziya yanyu ibikorwa bifatika.”

Padiri mukuru wa Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri, Twizerimana Vincent

Umusaza Nsengiyumva Willibrord n’umubyeyi witwa Anastasie Nyirambonabucya ni bamwe mu bakirisitu bakaba n’abaririmbyi muri Korali Ishema ryacu, babwiye Imbarutso.com ko gukorera Imana ari umushinga kandi ko ibyo Korali imaze kugeraho batangiye ntabyo bateganyaga kandi ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo kugera ku ndunduro y’ubuzima bwabo.Nsengiyumva Wiilibrord yagize ati ” Maze imyaka 40 muri iyi Korali kuko nayinjiyemo igishingwa mu 1984 kugeza na n’ubu ndacyayirimo kandi nzakomeza kuyiririmbamo nubwo imbaraga zigenda zimbana nkeya kubera izabukuru.”Nyirambonabucya Anastasie we yagize ati:

” Urebye muri Korali Ishema Ryacu turi abadasigana kandi ntidusigane, bityo nk’umuntu mukuru bita nyina w’abana umaze imyaka 30 muri Korali, twishimira ibyo tugenda tugeraho kandi tukishimira n’uko ubutumwa dutanga biciye mu ndirimbo bihindura benshi.”

Umusaza Nsengiyumva Willibrord

Iyi sabukuru y’imyaka 40 yanitabiriwe na bamwe mu baririmbyi b’andi makorali agize santarali ya Ruhengeri harimo abagize Korali Umwamikazi wa Fatima, Korali Magnificat ndetse na Korali y’abana izwi nka Pueri Cantores. Yanitabiriwe kandi n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Kamana Olivier nk’umuririmbyi muri iyi Korali n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Yanditswe na SETORA Janvier