RDC: AFC/M23 yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30

Allience Fleuve Congo yatangaje ko yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakoreye Abatutsi mu Rwanda ngo nubwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo ikomeje gukora jenoside Abatutsi b’abanyecongo.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yagize ati:

“Turibuka ndetse duha icyubahiro inzirakarengane zazize jenoside yakoreye Abatutsi mu Rwanda ndetse twifatanyije n’abayirokotse bari mu gahinda ko kubura ababo, nubwo na Leta ya Congo ikomeje gukora jenoside ku batutsi b’abanyecongo.”

Ibi babitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, aho u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi.