Musanze: Abantu 4 bakubiswe n’inkuba

Uyu munsi tariki ya 24 Werurwe 2024 mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Sangano, abantu bane bakubiswe n’inkuba ahagana saa munani n’igice z’amanwa bagira ibibazo by’ihungabana.

Aba bakubiswe n’inkuba kandi bari bugamye mu nzu bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ubuzima bwabo butabarwe amazi atararenga inkombe.

U uvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemeje iby’aya makuru avuga ko abakubiswe n’inkuba ari abana kandi bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Yagize ati:” Byabaye ku isaha ya Saa 14:40 hrs kuwa 24/03/2024, Inkuba yakubise abana 4 bagira ikibazo cy’Ihungabana ubu bakaba barigukurikiranwa n’Abaganga ku bitaro bya Ruhengeri. Byabereye, Muko Sector, Kivugiza Cell, Sangano, Village, Musanze District”.

Abahuye n’icyo kibazo ni Manizabayo M.Louise w’imyaka 19, Tuyikunde Elie w’imyaka 14, Kwizera Christian w’umwaka umwe ndetse na Tuyizere Elie w’imyaka 21; Yongeyeho ko bagira inama abaturage yo gukurikiza inama zose bagirwa n’ikigo cy’igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda mu kwirinda inkuba.