Ishyaka rya PL naryo ryashyigikiye Paul Kagame

Nyuma y’aho ishyaka rya PSD rivuze ko ridashobora kugira undi mukandida ritanga ku mwanya w’umukuru w’igihugu atari Perezida Paul Kagame n’ishyaka rya PL naryo ryemeje ko nta wundi ryatanga usibye Perezida Kagame wahagaritse jenoside yakoreye Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida wa PL Mukabalisa Donatille yagize ati:

“Abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul KAGAME akomeza kuyobora u Rwanda kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu cyacu, akaba amaze kugiteza imbere mu nzego zose.”

Amatora ateganyijwe guhera Ku wa 15 Nyakanga 2024.