RGSL-Musanze: Nishimwe Parfaite yasabye abanyakigali kumwitega 

Mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryabereye mu Karere ka Musanze hatunguranye umukobwa ukiri muto w’imyaka 21, witwa Nishimwe Parfaite wagaragaje impano idasanzwe yo kuririmba ku buryo ubwo yaririmbaga ijwi rye ryabashije gukirigita amarangamutima y’abari bagize akanama nkemurampaka bamwe amarira y’ibyishimo akabazenga mu maso.   

Ubwo uyu mwari yamaraga kugaragaza impano ye uwari akuriye akanama nkemurampaka, Bwana Nelson Mucyo yabanje guceceka abura icyo avuga maze aho afatiye ijambo ahamya ko ijwi rya Nishimwe Parfaite ryamujyanye kure ndetse amusaba ko ibirori nibihumuza yaza akamuhobera. Nelson Mucyo yagize ati:

“Mbega umwana ufite impano idasanzwe! Ijwi rye ryanjyanye ahandi hantu mbese haburaga gato ngo mubone ndahagurutse ngiye kumuhobera. Rwose Parfaite ufite impano ndetse n’ijwi ryiza ariko akarusho ni uko uzi no kuritwara uko ushatse ukarirekurira igihe ushatse ukamera nk’uteye umuntu igisasu. Icyo nagusaba ni uko ibirori nibirangira uza nkaguhobera. Njye nta kindi narenzaho nguhaye YES nini.”

Nishimwe Parfaite waririmbye imwe mu ndirimbo za Vestine na Dorcas abantu bakajya mu mwuka yabwiye umunyamakuru wa IMBARUTSO ko yatunguwe n’uko abantu batangajwe n’uko yitwaye mu marushanwa kandi nta zindi mbaraga zidasanzwe yakoresheje, dore ko ngo atari azi ko ayo marushanwa ahari, bityo avuga ko abantu bakwiye ku mwitega mu minsi iri imbere, cyane cyane abo bazahurira mu irushanwa mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati:

“Amarushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live nayakiriye neza cyane gusa ntabwo nari nzi ko uyu munsi arabera i Musanze ahubwo nabimenye mu gitondo ngiye ku kazi abantu barambwira ngo hano hari amarushanwa. Naje nka saa mbiri ntabwo nari mbyiteguye. Naje mu rwego rwo kugira ngo ndebe ngo ubundi mpagazehe, mbese nshobora gutsinda cyangwa ntabwo natsinda? Ibi nabikoze kugira ngo menye ibyo nkwiriye gukosora. Ntabwo nari niteze ko natsinda ariko byanshimishije kuba natsinze.” Akomeza agira ati:

“Hari ukuntu uririmba ukumva hari utuntu turi kuburamo, so nk’uko nari naje ntabyiteguye ubu ngubu ngiye kubyitegura cyane, hazaba hariho itandukaniro ry’ibyo nakoze uyu munsi n’ibyo nzakora i Kigali urumva nzaba nabyiteguye cyane nafashe igihe kinini cyo kubyitaho.”

Umunyamuziki ndetse akaba n’umwanditsi Nelson Mucyo nawe yatangarije IMBARUTSO ko afite amatsiko yo kuzareba uko uyu Nishimwe Parfate ndetse n’abandi bagenzi be 5 batoranyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru bazaba bari guhatana na bagenzi babo baturutse mu zindi ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali. Yagize ati:

“Aba bana b’i Musanze bafite impano idasanzwe mfite amatsiko yo kuzababona bari kurushanwa n’abandi bo mu zindi ntara. Nitubahuza n’abanyakigali hazagwa umushi.”

Usibye nishimwe Parfaite hari n’abandi banyempano 5 bagize amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Musanze barimo: Muhawenimana Divine, Ombeni Claude, Igirimbabazi Eric, Muhire Christian na Ngoga Serge.

Biteganyijwe ko tariki 30 Werurwe 2024 iri rushanwa rizakomereza mu Karere ka Rubavu, tariki 20 Mata 2024 mu Karere ka Huye, tariki 4 Gicurasi 2024 mu Karere ka Rwamagana, mu gihe mu Mujyi wa Kigali rizaba Ku wa 18 Gicurasi 2024.

Umunyamahirwe wa mbere uzatsinda iri rushanwa azahabwa miliyoni 3Frw no gufashwa mu bijyanye n’umuziki mu gihe cy’umwaka, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2Frw, naho uwa gatatu ahabwe miliyoni 1Frw.

Nishimwe Parfaite