Abarangura mu Bushinwa bijejwe umutekano

Sosiyete Asiafrica Logistics ifasha abari mu Rwanda no bindi bihugu byo mu karere kurangura mu Bushinwa no kugezwaho ibicuruzwa yatangaje ko yongereye ikoranabuhanga ryorohereza abakiliya gukurikirana ibyo baguze ndetse n’umutekano w’ibicuruzwa byabo.

Byatangajwe mu nama ngarukamwaka yo kungurana ibitekerezo hagati y’abakiliya n’abafatanyabikorwa b’iyi sosiyete yabereye i Kigali ku itariki ya 9 Werurwe 2024.

Umuyobozi wa Asiafrica Logistics mu Bushinwa, Lister yavuze ko ikibaraje ishinga ari ugukomeza kunoza serivisi.

Yavuze ko hashyizweho itsinda ry’Abashinwa rikorera mu Rwanda ndetse n’iry’Abanyarwanda rikorera mu Bushinwa kugira ngo abacuruzi barangura ibicuruzwa mu Bushinwa bakoranye n’iki kigo babone serivisi inoze.

Iki kigo kandi cyavuze ko abakiliya bacyo badashobora guhomba bitewe n’umutekano muke mu nyanja zinyuzwamo ibicuruzwa kuko Leta y’u Bushinwa ifatanya n’ibindi bihugu kugishakira umutekano ndetse n’ikigo ubwacyo gifite uburyo bwo gufasha umukiliya.

Ati“Iyo ukorana na sosiyete yacu kontineri yawe ikagwa nko mu nyanja cyangwa igafatwa n’inkongi y’umuriro, tugukorera indi komande nk’iyo wari wakoze ibicuruzwa byawe bikakugeraho”.

Yongeyeho kandi ko kuri ubu bongereye ikoranabuhanga mu kumenya amakuru y’ibicuruzwa umucuruzi yatumije.

Ati “Dushaka ko umenya niba igicuruzwa kigeze mu bubiko bwawe, umenya ngo ibicuruzwa bije ni ibiki, ingano yabyo ni ni iyihe kandi ukabimenyera ku gihe. Niba kontineri yawe igeze i Mombasa uzajya ubona ubutumwa kuri telefone yawe, niba igeze ku Rusumo ubone ubutumwa kugeza igeze i Kigali”.

Bintunimana Faustin usanzwe ari umucuruzi akanaba uhagarariye iyi sosiyete mu Rwanda, yavuze ko kuva mu 2014 Asiafrica Logistics yafashije abacuruzi benshi mu Rwanda bagorwaga no gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa.

Yavuze ko intego ari ukurushaho kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Habimana Jean Marie Vianney ucuruza imyenda, yashimiye Asiafrica Logistics kuri serivisi nziza, agereranyije n’abandi yakoranye nabo mbere.

Ati “Twishimiye ko mu gihe ibicuruzwa byacu bigize ikibazo bashobora kutwishyura kuko haba hariho ibyago ko ubwato bushobora kuraswa cyangwa bukarohama. Hari abo byigeze kubaho mu zindi sosiyete, ibintu bikabura bagahomba cyangwa bakishyurwa amafaranga makeya”.

Mu 2022 ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwiyongereye ku kigero cya 31,2 % ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Ubucuruzi bw’ibihugu byombi, ni ukuvuga ibyo u Rwanda ruvana mu Bushinwa cyangwa rwoherezayo byari bifite agaciro ka miliyoni 477$, mu mezi atatu ya mbere ya 2023, ibyo u Bushinwa buvana mu Rwanda byageze kuri miliyoni 35$, bisobanuye inyongera ya 183%.