Pasitori wasezeranyije The Ben na Pamela yateguye igiterane cya Pasika

Pastor Edmond Kivuye, umushumba Mukuru w’amatorero yose ya Vivante ku Isi, uri kuvugwa cyane muri ino minsi nyuma yo gusezeranya umuhanzi w’icyamamare The Ben n’umugore we Pamela, yateguye igiterane muri gahunda y’itorero kugira ngo bafashe abantu kumenya iby’urupfu rwa Yesu Kristu ndetse no kuzuka kwe.

Pastor Edmond Kivuye abinyujije muri Eglise Vivante de Jesus Christ Rebero yateguye igitaramo cy’iminsi 7 kigamije kwinjiza abantu neza mu munsi mukuru wa Pasika bakingurirwa imiryango yari yarananiranye.

Mu kiganiro yagiranye na IMBARUTSO Pastor Edmond Kivuye yavuze ko abantu bakwiye kwitabira iki giterane cya Pasika, kizamara icyumweru cyose kubera ko ibihe bya Pasika bikwiye kuba ibihe bidasanzwe ku mukristu. Yagize ati:

“Iki gikorwa ni muri gahunda y’itorero isanzwe, ibihe bya Pasika ni ibihe by’itorero bikomeye, ariko kandi niwe musingi w’itorero, kuko umurimo wose Yesu yaje gukora ipfundo ryari rishyingiye ku gupfa no kuzuka. Iki ni igihe rero tuba dushaka gufasha abantu kugira ngo babisobanukirwe. Ikindi kandi ni itegeko ry’Uwiteka kuko yaravuze ngo iteka mujye mwubahiriza Pasika, ni iyanjye njye Uwiteka, kuko yakoze umurimo wo kubatura abantu hanyuma abasaba ko bazajya bayizihiza, abategeka ko abana nibazajya bababaza  impamvu yabyo bazajya bavuga ko ari ukuntu Uwiteka yatabaye abantu be, akabakura mu buretwa.” Akomeza agira ati:

“Ikindi ni uko Pawulo yavuze ngo niba tutizera ko Yesu yazutse turi abo kugirirwa impuwe kurusha abandi bose. Bityo murumva ko Pasika ari igikorwa gikomeye cyane mu buzima bw’itorero. Ikindi ni uko dufite ibihamya Imana yagiye ikora ibohora abantu mu bihe nk’ibi bya Pasika. Turasaba abantu bose kuza kwitabira kuko nta kindi gisabwa uretse gutegura umutima maze ukaza kwifatanya natwe, ku itorero ryacu ry’i Rebero, aho twashyingiriye umuhanzi The Ben, kuko ni njye wamusezeranyije.”

Pastor Edmond Kivuye yasabye abantu bose bamenye amakuru y’iki giterane kugira ngo bibuke kurarika bagenzi babo nabo bagirirwe umugisha wo kuzitabira iki giterane. Yagize ati:

“Abantu bose rwose turifuza ko baza kwifatanya natwe kubera ko kindi kiguzi gisabwa ahubwo icyo twabasaba ni uko babwira na bagenzi babo bakaza, maze nabo bafungurirwe imiryango yari yaranze nk’uko biri mu nsanganyamatsiko y’iki giterane.”

Iki giterane gifite intego iboneka muri Zaburi 24:7 igira iti: “Pasika ni igihe gikingura amarembo yari yaranze” kizaba guhera ku itariki ya 24 kugeza 31 Werurwe 2024, kuri Eglise Vivante Rebero, hafi ya Heaven’s Garden Rebero, aho kizajya gitangira saa tatu z’igitondo.

Pastor Edmond Kivuye yinjiye mu murimo w’Imana kuva muri Gicurasi 1987 ndetse kugeza ubu nta kindi akora umunsi ku wundi usibye kubwiriza ubutumwa. Yagendanye n’uwatangije iyi mirimo witwa Pasitori David Ndaruhutse, witabye Imana muri Nzeri 1997 azize impanuka y’indege. Yamuhaye ikoti n’inkoni mu buryo bw’ubuhanuzi mu mezi icumi mbere yuko yitaba Imana. Pastor Edmond Kivuye yatangiye kuyobora amatorero yose ya Vivante ku Isi mu mwaka wa 1997, aho yayoboraga amatorero arenga 450 akorera mu Rwanda, mu Burundi, muri Congo na Senegal.

Eglise Vivante de Jesus Christ ni itorero rimaze kuba ubukombe, dore ko rifite n’indi mirimo yo gufasha ku ruhande irimo amashuri, amavuriro, amasanteri afasha abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, mu bihugu bimwe harimo n’ibigo byita ku mfubyi, ibigo bifasha abakobwa babyariye iwabo, abana bo ku mihanda ndetse n’ibindi.