Museveni yateye intambwe isunikira umuhungu we ku kuba Perezida

Perezida akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo za Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yazamuye umuhungu we Gen. Muhozi Kainerugaba mu ntera amugira umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, benshi bahamya ko ari intambwe nziza ateye yo kumusunikira kumusimbura ku butegetsi.

Gen. Muhozi kandi yasimbuye kuri uyu mwanya Gen. Wilson Mbadi, nawe wagezweho n’impinduka mu buyobozi bw’igisirikare cya Uganda, UPDF akagirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative.

Si aba gusa bahinduwe ku mwanya wabo kuko na Lt. Gen. Sam Okidig nawe yagizwe umugaba mukuru w’Ingabo wungirije, asimbuy Peter Elwelu.