Impamvu Apôtre Yongwe arekuwe

Harelimana Joseph wamenyekanye cyane nka apôtre Yongwe, wari ufungiye muri gereza ya Mageragere, uyu munsi urukiko rwategetse ko arekurwa nyuma yo gusubika igifungo yari yahawe.

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko apôtre Yongwe, wahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, igihano yari yahawe cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu yaRwf750,000, gisubikirwa mu gihe cy’umwaka umwe.

Mu byo yaziraga ngo harimo no gusengera abantu bakamuha mu butunzi bwabo ibintu ubushinjacyaha bwafashe nk’ubutekamutwe.