Burera: CEPEM TSS yujuje igikoni cyatwaye miliyoni 50

Ikigo cy’ishuri cyigisha amasomo y’imyuga, ubumenyi ngiro na tekiniki, CEPEM TSS cyujuje igikoni kigezweho cyuzuye gitwaye akayabo ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, ushyizemo n’ibikoresho bikirimo.

Iki kigo giherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera, Umurenge wa Rugarama ho mu Kagari ka Gafumba, gitanga ubumenyi mu masomo y’iby’Amahoteli (Food and Beverage Operations), Ubukerarugendo (Tourism), n’Ubwubatsi (Building Construction) kimaze guhinduka indashyikirwa kubera imikoranire yacyo myiza na leta, Akarere ka Burera by’umwihariko, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IMBARUTSO, Bwana Havugimana Roger uyobora CEPEM TSS yatangaje ko biteguye gukoresha imbaraga zabo zose kugira ngo bafashe abana b’u Rwanda biga muri CEPEM TSS kuba intangarugero ku isoko ry’umurimo, akaba ari yo mpamvu bubatse icyo gikoni kugira ngo abiga iby’Amahoteli bamere nk’abigira muri hoteli nyirizina. Bwana Havugimana yagize ati:

“Muri CEPM TSS hari igihe cyo kuba mu ishuri n’igihe cyo gukora pratique ndetse no kwimenyereza umwuga kugira ngo ibyo bize mu magambo babishyire mu bikorwa. Niba uyu munsi umwana yiriwe mu ishuri birakwiye ko umunsi ukurikiyeho ajya muri workshop kugira ngo amagambo ajyane n’ibikorwa.” Akomeza agira ati:

“Ku biyanye n’igikoni gishya twujuje biri muri gahunda yo kuzuza ibyo dusabwa n’inzego zibishinzwe nk’abafite ishami ry’Amahoteli. Kugira ngo abanyeshuri bazabe intangarugero ku isoko ry’umurimo dukeneye igikoni cyiza gifite byose. Iki gikoni kigizwe n’ibice bine by’ingenzi birimo ahaba ibyo kurya (restaurant), ahaba ibyo kunywa (Bar) ndetse na resitora nyir’izina.”

Ishuri CEPEM TSS rivuga ko ryemeye gukoresha aka kayabo kugira ngo bubakire ahazaza heza abanyeshuri bahafatira ubumenyi kugira ngo bizabafashe kwiteza imbere nibagera ku isoko ry’umurimo. Bwana Havugimana yabisobanuye muri aya magambo agira ati:

“Impamvu twasohoye amafaranga angana gutyo ni ukugira ngo dufashe wa mwana w’umunyarwanda kugira ngo bwa bumenyi yize mu ishuri azabujyane ku isoko ry’umurimo ndetse bugire icyo bumumarira we, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.”

CEPEM TSS ni ikigo kigizwe n’abana b’indashyikirwa bakabakaba 400, ndetse cyitegeye ibirunga, aho akayaga gaturuka mu birunga bicumbikiye ingagi gatuma abanyeshuri bigira mu mahumbezi maze ntibagorwe no gufata mu mutwe ibyo bize, bityo bagera ku isoko ry’umurimo amata akabyara amavuta.