Ishyaka rya PSD ryatangaje ko nta mukandida ryabona waruta Kagame

Ishyaka rya PSD riyobowe na Dr Vincent Biruta ryatangaje ko nta mukandida wundi rizatanga ku mwanya wo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ahubwo rihamya ko rizashyigira Perezida Kagame kubera ko amaze kugeza u Rwanda kuri byinshi.

Ubwo abarwanashyaka ba PSD bari muri kongere ya 2 idasanzwe, uyu munsi Ku cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024 bemeje ko bazashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta yagaragaje ko iyi Kongere ifite umwihariko, kuko irimo ibikorwa byinshi kandi bikomeye, cyane cyane amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri iyi Kongere yo ku rwego rw’Igihugu, abayoboke ba PSD baremeza Manifesto y’ishyaka, banemeze umukandida w’Ishyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida w’ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko Nyakubahwa Paul KAGAME amaze kugeza Abanyarwanda kuri byinshi kandi ko abayoboke b’Ishyaka PSD biteguye gukomezanya nawe, kugira ngo ibyo byiza bikomeze!

Kongere y’Igihugu y’Ishyaka PSD ikaba yemeje ko izashyigikira Nyakubahwa Paul KAGAME mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.