Amajyaruguru: Frank Habineza yerekanye  ko Green Party ari moteri y’igihugu

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza yatangaje ko yishimira ko ibibazo hafi ya byose iri shyaka ryakoreye ubuvugizi byamaze gukemuka, bityo akabiheraho yemeza ko iri shyaka ari moteri y’igihugu. 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo basozaga inteko rusange yanabereyemo amatora, Hon. Dr. Frank Habineza yahamije ko ibyo iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ryasezeranyije abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza hafi ya byose byamaze gukorwa. Yagize ati:

“Ibyo twemereye abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, muri byo 70% byagezweho. Twavuze yuko tuzakuraho umusoro w’ubutaka, nubwo bitakunze ko uvanwaho burundu ariko waragabanyijwe. Wari ugeze ku mafaranga 300 kuri m2 natanze umushinga w’itegeko mu nteko nwyushyira ku mafaranga 100 tubijyamo kugeza MINICOFIN iwumanuye iwushyira ku mafaranga 80, ariko no ku baturage hari aho uwo musoro washyizwe kuri zeru. Urumva ko icyo cyagezweho.” Akomeza agira ati:

“Twasabye ko abaturage bagomba kugira icyangombwa cy’ubutaka cya burundu, aho benshi mu ntara zitandukanye bari bafite icyangombwa cy’ubutaka cy’imyaka 20, tuvuga tuti ntabwo ari byo. Ibyo byarahinduwe imyaka iba 99 ishobora no guhinduka ndetse n’ibya burundu birimo. Twavuze kandi ko umwarimu adashobora kwigisha abana bacu neza kandi abayeho nabi, bityo dusaba ko umushahara wa mwarimu wiyongera kandi byarakozwe. Ubu duhangayikishijwe no gukora ubuvugizi kugira ngo n’umushahara w’abaganga nawo uzamuke.”

“Si ibyo gusa kuko twasabye ko leta yongeza umushahara w’abasirikare bacu kandi yarabyumvise irabikora. Turifuza ko n’abapolisi bakongezwa umushahara kimwe n’abandi bose bacunga umutekano, kuko bakora akazi katoroshye. Barara amajoro twe turi mu ngo zacu, kugira ngo tube turi hano hari ababa baraye amajoro, bityo birakwiye ko umushahara wabo wongezwa. Twasabye ko banabubakira n’inzu zo kubamo n’ibindi byose turacyabiharanira.” Akomeza avuga ko bakoze nanone ubuvugizi ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza kigakemuka.

“Ibya mituelle murabyibuka ko umuntu yamaraga ukwezi yarayitanze ariko adashobora kwivuza, bityo twatanze igitekerezo ko bihuzwa n’ikoranabuhanga ku buryo utanze mituelle ahita yemererwa kwivuza, kandi ibyo byose ubu byamaze kwemerwa. Ni byinshi cyane twakoreye ubuvugizi kandi kugeza uyu munsi bikaba byaramaze gukemuka. Twavuze ko dukeneye icyogajuru kizadufasha mu kurinda igihugu cyacu, ikirere ndetse n’ibindi byose, murabizi ko abantu badusetse cyane ngo ntabwo dufite n’amavuriro none ngo dukeneye icyogajuru, ariko murabizi ko ku bufatanye n’Ubuyapani hari ibyogajuru bitatu bimaze kujya hejuru. Dufite icyizere ko n’ibindi byose dushaka tuzabigeraho. Bityo twavuga ko Democratic Green Party ari moteri y’igihugu.”

Iyi nteko rusange yabaye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yitabiriwe n’uturere 5 twose tugize iyi ntara, aho batoye abakandida 10, umuhungu n’umukobwa bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite azaba Ku wa 15 Nyakanga 2024.

Mu Karere ka Gakenke hatowe Twagirimana Ferolinand na Mukaneza Janie Louise, mu Karere ka Musanze hatorwa Joseph Dusabimana na Athanasie Mukeshimana, Mu Karere ka Burera hatorwa Ingabire Julien na Filbat Tuyisenge, mu Karere ka Gicumbi hatowe Mukabihezande Justine na Rukundo Fidele, mu gihe mu Karere ka Rulindo hatowe Hategekimana na Joselyne.