Musanze: IGAN yagaragaje icyuho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire 

Umuryango utari uwa leta, Intergeneration Amahoro Network (IGAN), ku bufatanye n’umuryango Never Again Rwanda bateguye amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kongerera ubushobozi abayobozi bo mu nzego z’ibanze, cyane cyane ku rwego rw’imirenge kugira ngo igihe hamaze gukusanwa ibibazo n’ibyifuzo bizinjizwa mu ngengo y’imari y’undi mwaka mbere y’uko babyohereza ku rwego rw’akarere bajye babanza kubisesengura kugira ngo barebe niba ihame ry’uburinganire ryaragiye ryubahirizwa mu ngingo zose no mu bice byose bigize iyo ngengo y’imari.

Uyu muryango uharanira amahoro arambye, ashyingiye ku guhuza urubyiruko ndetse n’abakuze kugira ngo buri umwe afashe undi mu gukataza mu iterambere rirambye uko ibisekuru bisimburana, wateguye aya mahugurwa kugira ngo ugaragaze ko nubwo leta y’u Rwanda igerageza gushyiraho gahunda zo gufasha umugore mu kwihuta mu iterambere ariko usanga hakiri imirimo utasangamo umugore ahubwo ugasanga yaratoranyirijwe indi mirimo umuntu yavuga ko iciriritse ugereranyije n’iri gukorwa na basaza babo.

Umuyobozi wa IGAN, Budengeri Anonciatha yatanze urugero rw’umushinga wo kubaka umuhanda aho usanga aba enjennyeri bakora mu mirimo ikomeye ari abagabo. Yagize ati: “Mu mushinga wo kubaka umuhanda iyo uhageze usanga aba enjennyeri bakora mu mirimo ikomeye ari abagabo, noneho ugasanga abagore bafite ya mirimo yo guhereza, yo gufata agatambaro kayobora imodoka ukibaza impamvu abagore nabo bataje muri abo ba enjennyeri n’abandi bakora imirimo ikomeye irimo no gutwara ibyo bimodoka n’imashini ziri kwifashishwa, kandi bahari banabifitiye ubushobozi”. Akomeza agira ati:

“Ibi bituma twibaza impamvu abagore badahabwa iyo mirimo kandi ubumenyi babufite, barize kandi ari n’abahanga. Twasanze rero aho haba hari icyuho akaba ari cyo twashatse gusesengura ngo tumenye inzitizi abagore bahura nazo ngo batagaragara muri iyo mirimo nka basaza babo kandi bariganye, rimwe na rimwe ugasanga abo bakobwa cyangwa abagore bari n’abahanga kubarusha, ariko twagera mu mirimo cyane cyane mu nzego zibanze ugasanga ari bakeya.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abagore mu Murenge wa Busogo, Mukadariyo Providence yatanze ubuhamya avuga ko mu mirimo itandukanye abagore bacyirengagizwa aho usanga ihame ry’uburinganire rivugwa gusa mu mpapuro ariko ishyirwa mu bikorwa ryo ugasanga igipimo kiracyari hasi cyane. Aha yatanze urugero rwo mu nzego z’ibanze aho usanga ngo higanjemo abagabo gusa. Yagize ati:

“Iyo urebye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Akarere ka Musanze usanga mu mirenge 15 harimo umugore umwe cyangwa bakabya ntibarenze babiri. Ibi bihabaye n’ibyo tubona mu mpapuro ko ihame ry’uburinganire rigomba kubahirizwa. Kubivuga mu magambo gusa ariko ntibyubahirizwe biteye agahinda rwose.”

Umuyobozi wa IGAN, Budengeri Anonciatha avuga ko aya mahugurwa agamije gutanga umusanzu mu kuziba icyo cyuho. Ati:

“Aya mahugurwa dusoje uyu munsi yaje ku rwego rw’umushinga wacu dufite, twatewemo inkunga na Never Again, aho twifuje ko abantu, cyane cyane abo mu nzego zibanze, uhereye ku muturage basobanukirwa uruhare rwabo mu gutegura ingengo y’imari, hitabwa cyane cyane ku ihame ry’uburinganire ndetse n’ibindi bintu byihariye bigomba kuba biri mu ngengo y’imari iba yarateguwe.”

” Aba bitabiriye aya mahugurwa  bose bari muri njyanama z’imirenge, ibi rero birabaha intego ko igihe hamaze gukusanwa ibibazo n’ibyifuzo bizinjizwa mu ngengo y’imari y’undi mwaka ko mbere y’uko babyohereza ku rwego rw’akarere ko baba bagomba gusesengura kugira ngo barebe niba ihame ry’uburinganire ryaragiye ryubahirizwa mu ngingo zose no mu bice byose bigize iyo ngengo y’imari bagiye kohereza mu Karere.”

Nubwo u Rwanda nk’Igihugu kimaze kugera heza ku ruhando mpuzamahanga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kubera ko ibipimo mpuzamahanga bya World Economic Forum byo muri 2023 bigaragaza ko ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Namibia, rukaba ku mwanya 7 ku Isi n’amanota 80.5%, ariko usanga hakiri icyuho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Bizimungu Thierry umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze