Iburengerazuba: Guverineri yandikirwa amabaruwa abo bakorana ntibayamuhe

Tariki 4 Mutarama 2024, umwarimu witwa Biseruka Jean Claude yandikiye umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Dushimimana Lambert ibaruwa ndende ifite paji 66 ndetse anasinyirwa ko iyo baruwa yakiriwe ku biro by’Intara y’Iburengerazuba ariko kugeza n’uyu munsi iyo baruwa ntirasubizwa.

Nyuma y’iminsi 25 iyo baruwa itarasubizwa umunyamakuru wa IMBARUTSO yagiranye ikiganiro n’umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Dushimimana Lambert ahakana ko iyo baruwa isaba kurenganurwa ku kibazo cy’umushahara wa Biseruka Jean Claude uvogerwa ukanakatwa binyuranyije n’amategeko, gushinganisha umuryango we ndetse nawe ubwe, no gutanga amakuru kuri ruswa itigeze imugeraho. Yagize ati:

“Iyo baruwa ntayo ndabona kandi sintekereza ko nakwandikirwa ibaruwa ikamara ukwezi itarangeraho. Ngiye kubaza mu biro byacu numve.”

Biseruka Jean Claude

Muri iyo baruwa Biseruka Jean Claude yaragize ati: “Bwana Guverineri, nshingiye ku iteka rya Perezida No021/01ryo ku wa24/02/2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta ,mu ngingo ya ryo ya10, igika cya 1,2,3,5 n’icya 8. Igika cya mbere,kivuga ko”Umukozi wa Leta yubaha amategeko akanakoresha ububasha bwe mu buryo buteganywa n’amategeko,…” ariko Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu akaba yarakingiye ikibaba Nyobozi ,bamwe mu bakozi b’aka Karere aho bavogereye umushahara wanjye bafatanije n’abahesha b’inkiko batandukanye nta ruhande na rumwe rumenyesheje,nta dosiye yuzuye bafite irangiza urubanza bagambiriye kundiganya.”

“Nshingiye na none ku ngingo ya 156,250,275,276 z’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ziteganya ko ibikorwa abakozi b’Akarere ka RUBAVU bakoze ni ibyaha muri iyi dosiye yanjye ko mwabibakurikiranaho mu buryo bw’amategeko bakabryozwa.” Arakomeza ati:

“Nshingiye kandi ku itegeko No54/2018 ryo Ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya gatatu (3) cyane cyane mu bika byayo bikurikira: icya mbere1,2,3,6 n’icya 8 kandi ibikorwa byakozwe muri iyi dosiye yanjye bikaka bigize icyaha cya ruswa; Nshingiye ku iteka rya Minisitiri No 01 Mifotra/22 ryo ku wa 30/08/2022 ryerekeye abakozi ba Leta bagengwa n’amasezerano n’amasaha y’akazi mu cyumweru, igingo yaryo ya 10 ijyanye n’ikoreshwa ry’amasaha y’akazi aho igika cya gatatu(3) kigira giti:

“umukozi wa Leta agomba gukoresha amasaha y’akazi mu nyungu z’akazi”,icya kane(4) kigira giti:”Umukozi wa Leta agomba gutanga ku gihe raporo igaragaza umusaruro wagezweho”naho icya gatanu(5) kigira giti:”Umukozi wa Leta agomba kuboneka kuri telefoni,meyili n’igihe cyose akenewe n’umuyobozi cyangwa umukeneyeho serivisi mu masaha y’akazi.‟ariko aba bayobozi b’aka karere ka Rubavu bakoresheje amasaha y’akazi mu nyungu zitari izakazi bakingirana ikibaba igihe bazaga kunsohora mu ishuri ,bataye inshingano zabo,bashaka ko mbasinyira inyandiko itavugisha ukuri babizi neza, kutanga raporo n’amabaruwa atavugisha ukuri bagamije kwigwizaho indonke muri iyi dosiye yanjye,gukoresha imodoka y’Akarere mu nyungu zabo bwite bagahimba ingendo zitumvikana (mission non justifiée) zidafitanye isano n’akazi.”

Aha baje kundeba aho nkorera bica amasaha y’akazi mu nyungu zitari izakazi ku ruhande rwabo cyo kimwe no ku rwanjye, kudasubiza amabaruwa nandikiye Akarere cyo kimwe n’ayo nandikiye Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere ka Rubavu hiyongeyeho no kudasubiza imeyili zitandukanye nandikiye izi nzego zombi kugeza magingo aya, dore ko gusubizwa ari uburenganzira ku muturage wandiye urwego rwa Leta.Iki gikorwa cy’Aba bayobozi ba Rubvu bavuzwe muri iyi baruwa gihabanye cyane n’ihame ry’ubuyobozi bwacu dukunda rigira riti:”Umuturage ku isonga.”

“Nshingiye ku mabaruwa abiri (2) nandikiye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka RUBAVU:iyo Ku wa 10/03/2023 n’iyo kuwa 19/05/2023 cyo ki mwe na imeyili yo kuwa 13/06/2013 aho namusabaga ko yandenganura ku karengane nakorewe n’Akarere ka Rubavu aho bavogeye umushahara wanjye bakawukata bawufatira kungufu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bafatanije n’Abahesha b’Inkiko Akarere ka Rubavu kagiye gakingira ikibaba banyuze ku mukozi wako ushizwe gutegura imishara y’abarimu.”

Bwana Cyiza Mugaza; uyu mugambi wabo ukaba urimo gushirwa mu bikorwa izi mpande zombi batarigeze bamenyesha na rimwe kugeza magenga aya; dore ko nasabye Akarere ka Rubavu ibyo bashingiraho maze inyandiko zimwe muzigize iyo dosiye zirabura burundu nk’uko bigaragara mu inkuru y’ikinyamakuru cyitwa Imbarutso.com cyo kuwa 06/09/2023 cya Mbarushimana Protais, aho yankoreraga ubuvugizi amaze kubona ko harimo akarengane cyo kimwe n’ibaruwa nandikiye Akarere yo kuwa 06/04/2023 n’iyo nandikiye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yo ku wa 19/05/2023 na imeyili yo ku 13/072023 ariko uyu Muyobozi yanze kunsubiza.”

“Ibi bigakorwa mu buryo buhindagurika kandi bwiyongera rimwe na rimwe bakagenda bivuguruza ku mubare w’amafaranga bafatira uko bwije n’uko bukeye. Ibi bakabikora ntacyo bashingiyeho, dore ko Akarere kabuze ibimenyetso bashingiraho nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa ya kane(4) nandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yo Ku wa 06 Mata 2023.Ubu bakaba barimo bakata ibihumbi mirongo cyenda na bine magatatu na mirongo cyenda n’ane(Rwf94, 394).”

Aya mafaraga batangiye kuyafata mu Mukuboza 2022 ntacyo bashingiyeho bavuye ku bihumbi mirongo itatu na bitatu magane mirongo itandatu n’umunani(Rwf33, 468frw) yakaswe mu kwezi k’Ugushyingo 2019 kugeza mu Ukuboza 2020. Muri uwo mwaka,ukwezi kumwe kwa cumi(10)/2020 bazamuye umubare bageza ku bihumbi mirongo irindwi na bitandatu n’ijana na cumi na ne(Rwf76,114) ariko baje kwivuguruza nyuma yo kwitabaza inzego zibakuriye basubira ku bihumbi mirongo itatu na bitatu magane mirongo itandatu n’umunani(Rwf33,468).”

“Bwana Cyiza Mugaza yavuze ko yari yibeshye igihe yateguraga imishahara y’abarimu. Ibi byagiye bikorwa Akarere n’Abahesha b’Inkiko nta ruhande na rumwe rumenyesheje. Iri hindagurika narigaragaizarije Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere ka Rubavu mu mabaruwa abiri (2) na imeyili imwe ariko yanze kunsubiza uhubwo agakingira ikibaba nyobozi y’Akarere yafashe uyu mwanzuro unyuranye n’ibyo amategeko ateganya nk’uko itegeko No 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryavuzwe haruguru ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo zaryo zikurikira: iya4, 5,6,7,8,11,12,14 n’iya 15 ribiteganya.”

“Iki gikorwa, Bwana Guverineri, kikaba cyarangizeho ingaruka zikomeye mu mibereho yanjye n’umuryango wanjye w’abantu batandatu (6)aho babura ibibatunga,kubura ubwishyu bwa Koperative UMWALIMU SACCO kandi nkandikwaho ibirarane nk’uko nabibagaragarije Akarere ka Rubavu na Komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yo kuwa 15 Mata 2023 nari natumiwemo kugira ngo mbasobanurire ako karengane.”

Muri iyi baruwa ya paji 66 Biseruka Jean Claude yamenyesheje Madamu Perezidante w’Inteko Ishingamategeko imitwe yombi, Bwana Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Bwana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Bwana Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko, Madamu Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Bwana Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Bwana Umuyobozi mukuru wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, Bwana Umuyobozi mukuru wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB)mu ntara y’Iburengerazuba, Bwana Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) mu Karere ka Rubavu, Bwana Umuyobozi mukuru wa Polisi mu Karere ka Rubavu, Bwana Umuyobozi mukuru w’Urwego rwa MAJ mu Karere ka Rubavu, Bwana Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ku rwego rw’Umurenge wa Gisenyi, ndetse na Bwana Umuyobozi mukuru wa Polisi ku rwego rw’Umurenge wa Gisenyi.