Cyuma yasabye ko urubanza rwe ruburanishwa bushya n’abacamanza batatu


Mu 2021 Cyuma Hassan yakatiwe gufungwa imyaka irindwi ku byaha bitatu birimo, gucura ikarita y’itangazamakuru no kwiyitirira umwuga w’intangazamakuru, ibyaha we yahakanye
Insiguro y’isanamu,
Mu 2021 Cyuma Hassan yakatiwe gufungwa imyaka irindwi ku byaha bitatu birimo, gucura ikarita y’itangazamakuru no kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, ibyaha we yahakanye

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga wamenyakanye nka Cyuma Hassan yagarutse mu rukiko i Kigali ngo umucamanza yumve ishingiro ry’ikirego cye cyo gusubirishamo urubanza nyuma y’urwa mbere yakatiwemo gufungwa imyaka irindwi mu 2021 ku byaha we yahakanye.

Ahagaze imbere y’umucamanza none kuwa kabiri yasabye ko yaburana yicaye kuko akaguru ke katameze neza, ati: “Mu gitondo nza kuburana badupakiye imodoka nk’abapakira ibitoki, intebe iranyica.”

Umucamanza yamubwiye ko ihame ari uko ababuraynyi baburana bahagaze imbere y’umucamanza kandi ko nta cyemezo cya muganga cyerekana ko afite ikibazo gituma aburana yicaye. Ati: “Urihangana uburane uhagaze”.

Me Gatera Gashabana, umwe muri babiri bunganira Cyuma, yabwiye umucamanza umwe waburanishaga uru rubanza ko baheruka kwandika babinyujije muri ‘system’ y’ikoranabuhanga ry’inkiko, basaba ko urubanza rwa Cyuma rwaburanishwa bushya n’abacanamanza batatu aho kuba umwe.

Me Gashabana yavuze ko batanenga itegeko ryemerera umucamanza umwe kuburanisha urubanza, gusa ko “mu nyungu z’ubutabera n’uburemere bw’urubanza dushobora gusaba perezida w’urukiko ko rwaburanishwa n’abacamanza batatu.”

Yongeraho ati: “Turasaba rero ko mwatwemerera ko tugategereza igisubizo ku cyo twasabye perezida w’urukiko, tukemera tugategereza igisubizo cye.”

Cyuma Hassan yavuze ko amaze imyaka 3 afungiye mu mwobo aha wenyine kandi akubitwa bihoraho

Umushinjacyaha yavuze ko kuba perezida yaragennye umucamanza umwe kuri uru rubanza ari uko yasanze ari we ukwiye, ati: “Njye sinumva icyo banenga icyemezo perezida w’urukiko yafashe cyo kugena umucamanza umwe.”

Gashabana we avuga ko gusubirishamo urubanza rukaburanishwa n’abacamanza batatu ari yo mahirwe y’uwo yunganira, ati: “Tubona ariho hazaba ari mu bwisanzure kuko niyo mahirwe asigaranye.”

Umucamanza yanenze uruhande rw’uregwa ko ubu busabe babushyize muri ‘system’ y’inkiko habura umunsi umwe ngo baze kuburana uyu munsi kuwa kabiri.

Ati: “Reka nsuzume icyo kintu. Ngiye kumenya niba koko perezida w’urukiko yabonye iyo baruwa hanyuma tumenye icyo tubikoraho, ariko jyewe ibintu nk’ibi simbyemera.”

Nyuma y’igihe kitarambiranye, umucamanza yagarutse avuga ko uru rubanza rusubitswe kugira ngo perezida w’urukiko abone umwanya wo gusubiza ku busabe bw’uruhande rwa Cyuma.

Yavuze ko nyuma urukiko ruzabasubiza igihe bazagarukira kuburana.

Mu cyumba cy’urukiko hari abantu barimo Primien Rukebesha se wa Cyuma, n’abakozi ba za ambasade zirimo iy’Ubwongereza n’iya Amerika.

Rukebesha, utuye mu majyaruguru y’u Rwanda, yabwiye BBC ko ahora ku rukiko kuko “nanga guhara umuhungu wanjye”, ariko ati: “Nk’abantu bo mu muryango wa Cyuma natwe tuba tuharenganira guhora urubanza rwe rusubikwa.”

Ati: “Ubusabe bwacu ni uko [Cyuma] yabona ubutabera.”

Inkuru ya BBC