Minisitiri Musabyimana yigaritse ba gitifu bavuga ko yababujije gutanga amakuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Jean Claude Musabyimana yatangaje ko ibivugwa ko hari abayobozi mu nzego z’ibanze yatse uburenganzira bwo gutanga amakuru, barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, ari ibinyoma ndetse ari n’amatiku. N’akababaro kenshi Bwana Musabyimana yagize ati:

“Ntabwo ari byo naho byavugiwe simpazi, ndetse sinari mpari nanjye nabyumvise ku mbugankoranyambaga nk’abandi.” Yakomeje avuga ko abavuga ibyo ari abanyamatiku. Ati:

“N’igihe byavugwaga mu itangazamakuru hari umwanzuro wari wafashwe ko ibintu birimo amatiku batazongera kubimbaza. Ntabwo ari byo. Ni nanjye bavugaga ariko nta hantu na hamwe mu Rwanda nigeze mvugira ko umuyobozi runaka atagomba gutanga amakuru, ubivuga muzamubaze aho yabikuye.”

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Jean Claude Musabyimana yabitangaje nyuma y’aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batangaje ko bambuwe uburenganzira bwo gutanga amakuru ubwo bari mu itorero Isonga riherutse kubahuriza hamwe mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.

Urugero twatanga ni igisubizo cyo Ku wa 23 Ukuboza 2023, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki, Ntambara Alan yahaye umunyamakuru wa Isonga News ubwo yamubazaga ku biyanye no gusezeranya abageni kandi ababyeyi bagaragaje inkomyi. Yaragize ati: ” Nta burenganzira bwo gutanga amakuru mfite ahubwo mwabaza umuyobozi w’akarere kuko ubwo twari mu itorero Isonga, batubujije kuzongera gutanga amakuru.”

Iyi ngingo yo kubuza bamwe mu bayobozi gutanga amakuru hari benshi babifataga nko kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Itegeko rishya No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2103 ryerekeye kubona amakuru, rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera. Iryo tegeko rishyiraho inzira n’uburyo biteza imbere itangazwa n’ikwirakwizwa ry’amakuru.

Nk’uko bitangazwa mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, umutwe wa kabiri w’iryo tegeko, buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’Urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

Ubwo burenganzira bukubiyemo gusuzuma ibikorwa, inyandiko cyangwa amakuru abitse; kwandika, gufata inyandiko zuzuye, ibice byazo cyangwa kopi zemewe n’ubuyobozi bw’urwo rwego cyangwa amakuru abitse. Hakubiyemo kandi gufata inyandiko zuzuye cyangwa ibice byazo biriho umukono wa Noteri, no kubona amakuru abitse mu buryo ubwo ari bwo bwose bw’ikoranabuhanga cyangwa mu nyandiko zicapwe, zivanwe muri Mudasobwa cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.

Umutwe wa Gatandatu w’itegeko ryerekeye kubona amakuru, ingingo ya 8, itegeko rivuga ko urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe amakuru kuri urwo rwego no ku ishami ryarwo, ariko iyo rihari, kugira ngo rushobore kugeza amakuru ku bantu bayasaba hakurikijwe iri tegeko.

Iyo ngingo igira iti “Iyo umukozi ushinzwe kuyatanga adahari, urwego cyangwa ishami ryarwo biteganya umusimbura.” Ibi bisobanuye ko ntawe ugomba kubura amakuru akeneye hitwajwe ko ushinzwe kuyatanga adahari.

Ku birebana n’isabwa ry’amakuru, ingingo ya 9 y’iri tegeko ivuga ko amakuru asabwa n’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu mu rurimi urwo ari rwo rwose mu zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryatowe mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho bitabangamiye ibiteganywa n’iryo tegeko.

Iyi ngingo ikomeza igaragaza ko usaba amakuru ari we ugaragaza uburyo yifuza kuyabonamo, ariko iyo burenze ubushobozi bw’urwego rusabwa kuyatanga, uyasaba yishyura ikiguzi kijyanye n’uburyo ayifuzamo. Aha bitavuze ko amakuru agurishwa ahubwo hishyurwa serivisi itanzwe iyo ikigo kitayifitiye ubushobozi igakorerwa ahandi ku kiguzi.

Nk’uko ingingo ya 10 y’iri tegeko ikomeza ibigaragaza, gutanga amakuru ni inshingano itagomba ikiguzi. Ariko na none bitewe n’uburyo agomba gutangwamo, ikiguzi cya kopi cyangwa icyo kuyohereza cyishyuzwa uyasabye.

Mu ngingo ya 11, itegeko rigaragaza ko umukozi ushinzwe gutanga amakuru iyo ayasabwe afata icyemezo akurikije ubwihutirwe bwayo, ariko kandi isabwa ryayo rishobora kwemerwa cyangwa ntiryemerwe. Iyo ritemewe hatangwa ibisobanuro bishingiye ku mategeko.