Imirwano hafi ya Sake, centre ya nyuma yegereye umujyi wa Goma


Amashusho y’abaturage barimo guhunga centre ya Sake berekeza i Goma yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu.

Amashusho y’abaturage barimo guhunga centre ya Sake berekeza i Goma yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu

Imirwano ikomeye mu misozi iri hejuru y’ikibaya cya Sake – centre iri ku ntera yo hagati ya 20 na 25km mu burengerazuba bwa Goma – yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bava mu byabo kuri uyu wa gatatu.

Amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroshye yumvikaniye ku misozi ya Nturo 1, Nturo 2, n’indi ikikije Sake yatumye abaturage bagira ubwoba barahunga, nk’uko umukuru wa sosiyete civile ya groupement ya Kamuronza – aho centre ya Sake iherereye muri teritwari ya Masisi – yabibwiye ibinyamakuru byo muri DR Congo.

Emile Bolingo utuye mu gace ka Mugunga mu mujyi wa Goma, yabwiye BBC ko abaturage benshi cyane baturutse i Sake batangiye kugera i Mugunga kuva mu masaha ya saa tatu za mugitondo.

Umukuru wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko ingabo zabo zafashe ibirindiro by’ingabo za leta byo ku misozi ya “Nturo 1, Nturo 2, n’ahitwa Chez Madimba, hejuru ya Sake”. Ibi BBC ntiyashoboye kubigenzura mu buryo bwigenga.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri, umuvugizi w’igisirikare cya FARDC yatangaje ko bisubije centre ya Kirotshe iri ku muhanda wa Sake – Minova kandi barimo kurwana ngo bagerageza “gufungurira umujyi wa Goma no kubohora inzira ziganisha ahari umusaruro.”

Uruhande rw’ingabo za leta ntacyo ruratangaza ku mirwano bivugwa ko igeze hafi cyane ya centre ya Sake.

Hari impungenge z’ubushobozi bwo kwakira impunzi zigiye kwiyongera ku bandi ibihumbi amagana basanzwe barahunze imirwano bava ahatandukanye muri Masisi na Rutshuru, mu gihe imiryango ifashe isanzwe ivuga ko babayeho nabi cyane kubera ubuke bw’inkunga yo kubafasha.

Ibinyamakuru i Goma bivuga ko mu gitondo kuri uyu wa gatatu ibisasu bibiri byaguye mu gace ka Mugunga ko mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bw’uyu mujyi, gusa ko ntacyo byangije. Inkomoko yabyo biracyekwa ko ari iyo mirwano iri hafi ya Sake ariko ababirashe ntibavugwaho rumwe.

Kuwa mbere, bamwe mu baturage ba Goma babwiye BBC impungenge batewe no kuba umuhanda wa Goma – Sake – Minova – Bukavu wari usigaye utuma Goma hagera ibicuruzwa by’ibanze ugenzurwa na M23 ku gice cyo hagati ya Sake na Minova.

Mu gihe umutwe wa M23 wafata centre ya Sake, umujyi wa Goma waba ufunze impande zawo zose z’ubutaka, hasigaye inzira y’ikiyaga cya Kivu, inzira y’ikibuga cy’indege, n’inzira y’umupaka w’ubutaka yinjira mu Rwanda.

Kuwa mbere nimugoroba, minisitiri w’ingabo wa DR Congo, Jean Pierre Bemba, asohotse mu nama nkuru y’umutekano yavuze ko “ibintu byose byateguwe kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa”.

Lawrence Kanyuka umuvugizi w’uyu mutwe yasohoye itangazo avuga ko “M23 nta mugambi ifite wo gufata Goma”, ariko ko “ibitero bya muzinga n’ibyo mu kirere bigambiriye ingabo zacu no kurasa ku basivile bizakorwaho ku isoko yabyo.”

Kanyuka avuga ko M23 “ikomeje ubushake bw’igisubizo mu mahoro kandi yiteguye kurekura ibice iheruka gufata” mu gihe hakumvikanwa ku gahenge kagenzurwa” n’urwego rw’ubugenzuzi rwizewe. M23 ikomeza kandi gusaba ibiganiro na leta.

Perezida Tshisekedi yavuze ko atazigera agirana ibiganiro n’uyu mutwe leta yita uw’iterabwoba ufashwa n’u Rwanda.

U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23.