Burera: Meya yigaramye abahinzi bavuga ko ubuyobozi bwababujije guhinga amasaka

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu Mukamana Solina yahakanye amakuru ya bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo, ho mu Karere ka Burera bavuga ko ubuyobozi bwababujije guhinga amasaka ndetse bukanarandura amasaka yose yari yarahinzwe muri gace.

Yagize ati: “Ntabwo twigeze tubuza abaturage bacu guhinga amasaka, ahubwo twababwiye ko bagomba guhinga igihingwa ahantu hemeranyijweho, nibumvire bahinge igihingwa kuri site cyemeranyijweho, niba ari ibishyimbo, ibigori, ibirayi, byose bikwiye guhingwa ahagenewe, nicyo turimo kubasaba rwose, nibakore ibyo twumvikanye, turashaka gutubura umusaruro ukomoka ku bihingwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abaturage banga kuva kuri gakondo bakarenga ku mabwiriza bagasuzugura ubuyobozi bakigomeka kuri gahunda za leta, ndetse ngo hari ibyo inama njyanama y’Akarere ka Burera yateganyije.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho hari abaturage baherutse kubwira umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bahinze amasaka abayobozi mu nzego z’ibanze bafatanyije na Dasso bakaza kuyarandura ndetse bagacibwa n’amande.

Umwe muribo ni uwitwa Mukeshimana, wagize ati:

“Mudugudu yaje ari kumwe na Dasso bafatira amasuka yacu ngo nidutange amande kubera ko twabibye amasaka, bitubera urujijo kandi amasaka turayahinga tukabonamo agasururu n’igikoma, ubuse murabona batarimo kuturenganya.”

Undi muturage yagize ati:

“Hano iwacu Burera dusanzwe tubiba amasaka none se nibayatubuza tuzabaho dute, murabona ko twatangiye kubiba ariko ubuyobozi buri gusanga muri guhinga bagahita bafata amasuka, bakabirukaho tukibaza ibi bigamije iki; ko barimo kuza kuduhohotera barashaka ko tubaho ntamasaka? Barimo kuza bakayarandura ugatanga n’amande, turifuza ko ubuyobozi bwatubwira impamvu.”

Aba baturage bifuza ko n’amasaka nayo yahabwa agaciro ngo dore ko ari no mu kirangantego cy’u Rwanda.