Menya Prime Cement uruganda ruri guhindura isura y’umujyi wa Musanze

Prime Cement ni ikigo gikora ndetse kigacuruza sima mu Rwanda no mu Karere k’ibiyaga bigari. Mu kiganiro umunyamakuru wa imbarutso.com, Protais Mbarushimana yagiranye na Eng. Richard Nkurunziza, ushinzwe imikorere y’uru ruganda, performance engineer, yasubije ibibazo byose by’amatsiko yibanda ku ruhari rw’uru ruganda mu guhindura isura y’umujyi wa Musanze ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Protais: Muraho! Rero tuguhaye ikaze ku ijwi tv na imbarutso.com, ndagira ngo utangire wibwira abasomyi bacu.

Richard: Murakoze, nitwa Richard Nkurunziza nkaba ndi performance engeneer muri Prime Cement.

Protais: Birashoboka ko hari abantu bake bashobora kuba batazi Prime cement, uyumvise bwa mbere yumve ko Prime Cement ari iki?

Richard: Prime Cement ni ikigo gikora ndetse kikagurisha sima mu Rwanda no muri aka karere k’ibiyaga bigari. Ni ikigo giherereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kimonyi, kikaba cyaratangiye imirimo yacyo muri Nzeri 2020. Ni ukuvuga ko kimaze imyaka itatu n’igice gikora ndetse kikanagurisha sima.

Richard Nkurunziza, Performance Engineer wa Prime Cement


Protais: Mbese uruganda rwa Prime Cement rwashinzwe rugamije gukemura ibihe bibazo mu Rwanda?

Richard: U Rwanda ni igihugu kirimo kwihuta mu iterambere, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo. Kimwe mu bikenerwa kugira ngo ibyo bikorwa remezo byubakwe ni sima. Abantu bashaka kubaka imihanda, ibitaro, amashuri ndetse n’ibindi byinshi bakenera sima. Hamwe n’umuvuduko w’iterambere byongeye ingano ya sima yakenerwaga mu Rwanda. Uramutse urebye sima yakenereaga muri 2014 n’ikenewe uyu munsi muri 2024 ishobora kuba yarikubye kabiri. Ibi bivuze ko kugira ngo isima ikenewe iboneke twasanze hakenewe inganda ziyikorera mu gihugu. Bityo urumva ko Prime Cement yaje gukemura ibibazo birimo ibura ry’isima, icyo ni icya mbere, icya kabiri ni itumizwa hanze ry’isima.Iyo isima itumijwe hanze irahenda kandi aba ari amafaranga y’igihugu ari kujya hanze bigahungabanya ubukungu.

Na gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yo kongera ingano y’ibikorerwa mu Rwanda, bigabanya amafaranga y’igihugu avunjishwa mu manyamahanga akoherezwa hanze. Rero ibyo bintu bibiri ni byo by’ingenzi ikigo Prime Cement cyaje gukemura, nubwo hari n’ibindi bibishamikiyeho. Ikindi kintu cy’ingenzi cyatumye ikigo Prime Cement kibaho ni ukubyaza umusaruro umutungo kamere uboneka hano mu Rwanda. Aka gace ni agace k’ibirunga kuzuyemo amakoro, urumva rero kongerera agaciro ayo makoro agakurwamo sima ni ugusigasira ubukungu bw’igihugu.


Protais: Umujyi wa Musanze ni umujyi wunganira Kigali kandi uri gutera imbere cyane nk’uko bigaragarira buri umwe wese, none urabona Prime Cement igira uruhe ruhari mu guteza imbere uyu mujyi wa Musanze?

Richard: Nk’uko nabivuze umujyi ntabwo ushobora gutera imbere utubatse ibikorwa remezo byiza, aho wasanga hari abubakishije ibyondo kubera ko babuze ubushobozi bwo kubona sima, cyangwa se ubwo bushobozi bakaba babufite ariko sima ikabura, ndetse ugasanga na nke ihari irahenze maze abantu bagahitamo kubakisha ibyondo gusa n’ibindi bisa nabyo. Inzu yubakishije ibyondo n’inzu yubakishije sima nubireba rwose nawe uhita ubona itandukaniro. Ibi bivuze ko niba sima iboneka ku bwinshi ndetse ikagera ku muturage ku giciro cyiza birafasha umuturage kubaka inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi cyashizweho.

Protais: Haba hari amasezerano mufitanye n’Akarere ka Musanze agamije gufatanya mu kwihutisha iterambere ry’umujyi wako?

Richard: Yego! Prime Cement ifitanye n’Akarere ka Musanze amasezerano y’imikoranire mu gufatanya mu iterambere ry’akarere muri rusange. Niba hari icyo akarere gakeneye mu gufasha umuturage kwiteza imbere kandi tugifite turagitanga. Usibye n’akarere dufitanye amasezerano y’imikoranire n’ibindi bigo byo muri aka karere birimo kaminuza ya INES-Ruhengeri, MIPC ndetse n’ibindi bigo binyuranye.

Protais: Mu myaka ine mumaze mukora ndetse munagurisha sima mu Rwanda no muri aka karere mubona isoko, cyangwa ahubwo isoko ribabana rinini ntimushobore kurihaza?

Richard: Kugira ngo uruganda rugitangira rukorere ku muvuduko rwagenewe gukoreraho hari igihe bifata. Bifata igihe cyo kubaka ubushobozi, guhangana n’imbogamizi runaka ruhura nazo mu nzira ku buryo bishobora kuruzitira kugira ngo rugere ku ntego. Gusa isoko rirahari kandi n’uruganda rufite ubushobozi bwo guhaza iryo soko, kabone nubwo hari ibibazo bimwe na bimwe tugenda duhangana nabyo bigatuma tudakora sima ingana n’ubushobozi uruganda rufite.


Protais: Muri iyi myaka isaga itatu mumaze mukora mwaduha ikigereranyo, mwatangiye mukora sima ingana iki, uyu munsi muri gukora sima ingana iki?

Richard: Ku munsi dufite ubushobozi bwo gukora toni 2000 za sima, ubwo ni ukuvuga imodoka zirenga 50,000 zipakiye sima. Uko twatangiye nubwo bidashobora gutandukana cyane n’uyu munsi ariko ikigo gifite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 30 za sima mu gihe kingana n’ukwezi.

Protais: Mbese twavuga ko icyicaro cya Prime Cement kiba i Musanze?

Richard: Prime Cement ikorera mu gihugu hose kabone nubwo ibikorwa remezo byayo biri hano mu Karere ka Musanze, ariko mu gihugu cyose dufite abaduhagarariye. Ikindi kandi icyicaro gikuru cya Prime Cement giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Protais: Muri imfura mu gukorera mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Musanze mu gihe hari izindi nganda zigicumbagira mu kwimukira muri iki cyanya cyahariwe inganda. Kuba muri iki cyanya bibafasha iki mu gihe hari izindi nganda zigikorera hagati mu baturage?

Richard: Burya uruganda ruba rufite urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi ndetse n’abakozi ku buryo bishobora kubangamira abaturage. Imirimo y’abaturage nayo kandi ishobora kubangamira uruganda. Ikindi nanone ibikorwa remezo abaturage bakenera bitandukanye n’ibyo uruganda rukenera. Nk’umuriro uruganda ruba rukeneye umuriro ukomeye, bityo iyo uruganda ruherereye hafi y’ahantu abaturage batuye ruba rushobora guteza impanuka. Abana bashobora kuhakinira kandi ari umuriro uba ufite ubushobozi bwinshi. Iyo niyo mpamvu, nk’uko leta yabigennye ba nyir’inganda bari bakwiriye kwimukira muri iki cyanya cyahariwe inganda kugira ngo ibikorwa remezo by’inganda bitandukane n’iby’abaturage.

Bimwe mu byo twungukira mu kuba dukorera mu cyanya cyahariwe inganda harimo kuba dufite umuriro, amazi, amatara, imihanda, umutekano, ibyo byose ni ibyashizweho na leta kugira ngo yorohereze inganda gukora neza. Ibi buvuga ko uruganda rukorera ahandi rudashobora kugerwaho n’ibyo byiza.


Protais: Mwavuze ko hari icyo mufasha inzego z’ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo zese imihigo, mbese hari icyo leta nayo ibafasha kugira ngo ubucuruzi bwanyu butere imbere?

Richard: Yego leta iradufasha cyane! Icya mbere ni umutekano, kandi urabizi ko ntacyo wakora udafite umutekano. Icya kabiri ni uko iduha ibikorwa remezo birimo imihanda idufasha kubona ibikenerwa ngo uruganda rukore ndetse no kudufasha kugeza umusaruro wacu ku isoko. Ikindi cy’ingenzi cyane ni umuriro kuko burya uruganda rwa sima rukoresha umuriro uhagije kandi uhoraho. Murumva ko rero ni ibintu byo kwishimira kandi bituma abantu bishimira gushora imari yabo mu Rwanda.

Protais: Mwadusangiza ku ntumbero yanyu mu myaka itanu iri imbere?

Richard: Mu myaka itanu iri imbere dufite intego yo kuzakora kugeza ku bushobozi uruganda rwubakanwe. Nubwo hari ibibazo bituma ubwo bushobozi butagerwaho ariko ntabwo ari ibi bazo biri imbere mu ruganda ahubwo biri hanze yarwo. Muri izo mbogamizi harimo ibiciro by’ibyo dukenera kugira ngo dukore sima bihindagurika umunsi ku munsi bikagira uruhari mu kudindiza imwe mu mirimo y’uruganda. Hari n’izindi mbogamizi duhura nazo ariko tugenda tuzishakira ibisubizo. Nk’uko utahagurutsa imodoka ngo ihite igendera ku muvuduko wa 60 ni nako natwe tutahita tugera aho dushaka, gusa mu myaka itanu iri imbere tuzaba tugeze ku rwego rushimishije.

Protais: Iyo mwakoze sima nke mukora toni zingahe ku munsi? Iyo mwakoze sima nyinshi ho mukora zingahe ku munsi?

Richard: Biragoye kukubwira sima dukora ku munsi kubera ko iyo uruganda rutangiye gukora, rukora amasaha 24 ku yandi kandi nibura rugakora ibyumweru nka bibiri, cyangwa se rugahagarara kubwo impamvu runaka.

Protais: Kongera guhagurutsa uruganda nyuma yo kuzima kubera impamvu runaka bibatwara imbaraga zingana iki?

Richard: Iyo uruganda ruzimye bidutera igihombo gikomeye kibarirwa muri miliyoni za mirongo, bitewe n’igihe rwamaze rudakora. Kongera kuruhagurutsa nabyo bitwara ubushobozi bwinshi cyane. Urumva ko rero rutaba rukwiye guhagarara bya hato na hato kugira ngo twirinde icyo gihombo.

Protais: None ko muri aka gace uruganda ruherereyemo umuriro ubura bya hato na hato, haba hari ubundi buryo mufite butuma uruganda rudahagarara?


Richard: Nta bundi buryo buhari. Iyo umuriro ubuze uruganda rurazima, ariko umuriro ubura akanya gato wagaruka uruganda rugakomeza gukora. Hari igihombo biteza ariko akenshi ntabwo rurenza isaha rutarasubiraho. Iyo ruzimye duhura na cya gihombo twavuze haruguru akaba ari yo mpamvu dukaza imikoraniro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, REG kugira ngo baduhe umuriro uhagije kandi utagenda bya hato na hato. Gusa ntekereza ko imikoranire yacu na REG igeze ku rwego rwiza ariko kandi bisaba guhozaho. Gusa nko mu kwezi gushyize umuriro wabuze nk’inshuro ebyiri kandi twarahombye. Ikindi twasobanura nuko iyo umuriro ugiye ntutinde kugaruka n’ibyo uhombye nabyo ntibiba ari byinshi.

Protais: Haba hari ubundi butumwa mwifuza gutanga?

Richard: Icyo navuga nuko iki kigo kizakomeza guteza imbere abagituriye ndetse n’abanyarwanda muri rusange, dore ko twatangiye gutera inkunga abaturage zirimo kubatangira ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye, abagizweho ingaruka n’ibiza ndetse n’ibindi bitandukanye. Tunafasha kandi abarangije kwiga kwimenyereza umwuga kugira ngo bagire ubunararibonye, niyo batabona akazi muri iki kigo ariko n’ahandi bazajya bazakore inshingano zabo neza. Kuva uru ruganda rwatangira rumaze guha akazi abakabakaba ibihumbi 6.

Protais: Murakoze!
Richard: Namwe murakoze cyane!