Uwibye inka akayihishya mu buriri ari guhigishwa uruhindu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, nibwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe.

Iyi nka rero ikaba yavumbuwe mu buriri bw’umugabo w’imyaka 29 y’amavuko utuye mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze.

Nshimiyimana Samuel wibwe inka, yageze ku rugo rw’uwo ukekwaho ubujura atangira kubona ibimenyetso by’uko ari we ushobora kuba yayibye, abaturage barahurura, bakimubaza niba ari we wibye iyo nka arahakana cyane, ariko inka yamutengushye irabira, abari aho bagwa mu kantu.

Inka ikimara kwabira, uwakekwagaho ubujura yahise yiruka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije inzitiramibu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza,avuga ko uwo mugabo akomeje gushakishwa ngo ashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.

SP Mwiseneza ati: “Uyu munsi mu ma saa yine z’igitondo, mu Mudugudu wa Murandi, Akagari ka Muharuro Umurenge wa Gashaki, abantu bibwe inka mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baza bashakisha amakuru, inka ifatirwa muri uyu Murenge wa Gashaki, ariko umugabo yabanje guhakana, mu gihe agihakana inka irabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri supaneti”.

Arongera ati :“Inka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo”.

SP Mwiseneza, yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugushakisha uwo mugabo agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha agakurikiranwa ku cyaha cy’ubujura.

Ashimira abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe, abasaba gukomerezaho kugira ngo bafatanye gukumira icyaha kitaraba.