Byinshi wamenya ku gisigo ‘Keza’ Musare Paradis yakoranye na Kibasumba

Umusizi Musare Paradis n’umusizi witwa Kibasumba Confiance bahimbye igisigo cyitwa Keza kirimo inzira y’umusaraba umukobwa witwa Keza yanyuzemo nyuma yo gutereranwa n’umuryango kubera ko yabyaye akiba iwabo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Imbarutso.com Musare Paradis yatangaje ko iki gisigo cyitwa ‘Keza’ cyakomotse ku nkuru mpamo y’umukobwa bahimbye Keza wibarutse akiri muto umuryango ukamutererana. Yagize ati:

“Keza yahuye n’ubuzima butoroshye nyuma yo guterwa inda akiri umwangavu maze umuryango we ukananirwa kubyakira. Igitekerezo cyo kwandika iki gisigo cyavuye ku nkuru mpamo ariko twanze gukoresha izina bwite ry’uwo mwangavu tumuhimba Keza, dore ko ari rimwe mu mazina agezweho”.

Musare akomeza avuga ko akigira icyo gitekerezo mu mutwe we hahise hazamo umusizi Kibasumba Confiance yumva kubera ibigwi bye baramutse bahuje imbaraga byakongerera icyo gisigo uburyohe. Yagize ati:

“Kibasumba Confiance amaze gukora ibisigo bitandatu kandi byashimishije benshi, bityo kubera ubuhanga bwe nifuje gufatanya nawe gukora iki gisigo kugira ngo ubwiza buhure no kwisiga. Abantu benshi batubwiye ko bakunze ubufatanye bwanjye na Kibasumba, murumva ko nanjye nahisemo gukorana n’umuntu w’ingenzi mu nganzo.”

Musare Paradis ni umunyabugeni, umuhanzi ndetse akaba n’umusizi wabitangiye mu mwaka wa 2019, atangira gukorera abandi ibihangano bakabyitirirw ariko uko iminsi yakomeje kwicuma inganzo ya Musare yakomeje kwaguka atangira gukora ibisigo bye ndetse akanabyitirirwa. Kugeza uyu munsi amaze kwandikira abantu banyuranye ibihangano 10 ndetse n’ibye bwite 5.

Musare Paradis yizera ko mu myaka 5 iri imbere inganzo ye izaba yaramaze kuganza mu Rwanda, ku buryo 90% by’intego ze azaba yarazigezeho.

Kanda hano wumve igisigo ‘Keza’