Musanze: USAID Hanga Akazi ikomeje guhindura imibereho y’abanyarwanda


Umushinga USAID Hanga Akazi ukomeje guhindura imibereho y’abanyarwanda, by’umwihariko imibereho y’urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’abagore, ariko cyane cyane abakora mu gisata cy’ubuhinzi n’ubworozi.

Sinzabaheza Jean Damascene ni umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima Mudende igizwe n’abanyamuryango bafite ubumuga ndetse n’abandi bake batabufite, ikorera mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro mu Kagari ka Mudende, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IMBARUTSO yahishyuye ko iterambere iyi koperative igezeho barikesha umushinga USAID Hanga Akazi wabigishije uburyo bwo guhinga kinyamwuga maze bikagera ubwo umusaruro wabo wikuba hafi kane. Sinzabaheza yagize ati:

“Igitekerezo cyo gutangiza iyi koperative cyaje giturutse ku kwihesha agaciro kw’abafite ubumuga, dutangira umushinga w’ubuhinzi bw’ibirayi n’ingano ariko ku birayi twasaruraga toni 6 kuri hegitari. Kuva twahura na USAID Hanga Akazi bakatwigisha tekiniki z’ubuhinzi umusaruro wikubye hafi kane, dore ko dusigaye dusarura toni zirenga 20 kuri hegitari imwe.” Yakomeje agira ati:

“Tumaze amezi make tugize umugisha wo gukorana n’umushinga USAID Hanga Akazi ariko ndamutse mbabwiye iterambere tugezeho mwatangara. Ubu tumaze kugira ubwiteganyirize bwa miliyoni zikabakaba 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu Kigega cya SPF Joint Ventures ndetse n’ibindi byinshi. Ibyo byose tubikesha umushinga USAID Hanga Akazi waguye intekerezo zacu.” Sinzabaheza Jean Damascene yavuze ko atasoza adakomoje ku gikorwa cy’indashikirwa bakorewe n’umushinga USAID Hanga Akazi cyo kubahuza na Banki ya Kigali yabahaye ibikoresho by’ikoranabuhanga. Yagize ati:

“Uwavuga ibyiza USAID Hanga Akazi yatugejejeho bwacya bukira kandi ntabirangize ariko wenda nasoreza ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo kuduhuza na Banki ya Kigali, ishami ry’ubwishyingizi bakaba baduhaye mudasobwa 3, imashini icapa impapuro ndetse na murandasi,(interineti) ubu noneho ni ubwiza buhuye no kwisiga. Twajyaga tugira ikibazo cyo kubura amakuru agezweho ajyanye n’ubuhinzi ndetse no kutagira uburyo bwiza bwo kubika amakuru ya koperative ariko izo mbogamizi zabaye amateka. Aya mahirwe twabonye ntituzigera tuyapfusha ubusa.”

Sinzabaheza Jean Damascene uhagarariye Koperative Dukomezubuzima

Umuyobozi wungirije w’umushinga USAID Hanga Akazi, Dr. Antoine Manzi yashimiye koperative Dukomezubuzima Mudende kubwo kutabatenguha mu rugendo batangiranye rwo guhindura ubuzima bwabo ndetse avuga ko bazakomeza kubaba hafi kugeza intego zabo bazigezeho. Yagize ati:

“Koperative Dukomezubuzima ikora ubuhinzi bw’ibirayi ndetse no gutubura imbuto y’ibirayi ariko ntabwo bari bazi tekiniki zo kubikora neza kugira ngo babone umusaruro uhagije. Muby’ukuri mu byo bakoraga mbere basaruraga toni esheshatu kuri hegitari ariko nyuma y’amahugurwa twabahaye bari gusarura toni zigeze kuri makumyabiri. Icyo twabafashije twarabahuguye k’ukuntu bashobora gutubura imbuto y’ibirayi, ukuntu bashobora guhinga izo mbuto, ukuntu bashobora kuzihunika ndetse na tekiniki zose kugira ngo batubure imbuto nziza zizewe zikunzwe ku isoko.” Yakomeje agira ati:

“Twabonye inzitizi bafite nka koperative y’abantu bafite ubumuga ari uko nta bikoresho bafite byo kubika makuru. Ubusanzwe babikaga amakuru mu bitabo, bagakoresha za nyandiko z’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ariko hakenewe cyane za mudasobwa kugira ngo ayo makuru yose abikwe neza, bityo bibafashe no kureba aho bari bari mu myaka itanu ishyize, aho bageze ndetse n’icyerekezo cyabo. Iyi niyo mpamvu uyu munsi twifatanyije na BK Insurance kugira ngo dukemure icyo kibazo. BK Insurance yatanze mudasobwa eshatu na printer ndetse na interineti ariko twe nka Hanga Akazi turibushake umuntu uzabigisha gukoresha izi mashini ndetse n’ikoranabuhanga muri rusange, mu gihe cy’amezi atandatu, kugira ngo twizere neza ko izi mashini ziri kubafasha mu iterambere ryabo.” Dr. Antoine Manzi yakomeje avuga ko abafite ubumuga batari bakwiriye kwisuzugura ahamya ko hari n’abafite ubumuga bakora akazi neza kurusha n’abatabufite. Yagize ati:

“Uyu munsi abantu bafite ubumuga barashoboye cyane, rimwe na rimwe tubona ko bashoboye kurusha n’abantu badafite ubumuga. Abantu bfite ubumuga tumaze kubona ko igihe wabafashije baba bafite ubushake bigatuma batera imbere cyane. Iyi koperative tumaze amezi atanu yonyine tuyifasha ariko abanyamuryango biyongereyeho 150, dore ko twatangiranye ifite abanyamuryango 150 ariko kugeza ubu ikaba ifite abasaga 300, urumva ko biyongereyeho ijana ku ijana. Tuzakomeza tubabe hafi kimwe n’abandi kugira ngo iterambere ry’abanyarwanda risugire risagambe.”

Dr. Antoine Manzi akomeza avuga ko yishimiye kuba Banki ya Kigari ishami ry’ubwishyingizi zabahaye ibikoresho by’ikoranabuhanga bityo bakabizeza ko bagiye kubazanira abarimu bazabigisha gukore

Dr. Antoine Manzi akomeza avuga ko yishimiye kuba Banki ya Kigari ishami ry’ubwishyingizi zabahaye ibikoresho by’ikoranabuhanga bityo bakabizeza ko bagiye kubazanira abarimu bazabigisha gukoresha za mudasobwa mu gihe kingana n’amezi atandatu kugira ngo bizere neza ko bagiye kuzibyaza umusaruro, icyakora anahamya ko yasanze hari abafite ubumuga bashoboye kurusha n’abatabufite.

Umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi, BK insurance muri Banki ya Kigali, Alexis Bahizi yavuze ko Banki ya Kigali yahisemo kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo ibagure mu ntekerezo zabo ndetse baniteze imbere bifashishije ikoranabuhanga. Yagize ati:

“Twari hano mu Karere ka Musanze dusura ibikorwa by’ubwishyingizi tuhafite ndetse n’abakiliya bacu, cyane cyane ibikorwa biri mu buhinzi n’ubworozi ariko by’umwihariko hari koperative y’abafite ubumuga yitwa Dukomezubuzima batangiye batageze no kuri mirongo itanu ariko ubu bakaba bageze kuri magana atatu. Twarebye igenamigambi bari bafite dusanga ni koperative ikwiye gufashwa muri urwo rugendo, cyane ko bari mu buhinzi ariko bafite n’ibindi bikorwa bishimishije. Nubwo tuba ducuruza ariko tuba dufite n’inshingano zo kugira icyo dufasha sosiyete dukoreramo ubucuruzi.” Akomeza agira ati:

“Imbogamizi bari batugejejeho ni uko batari bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bituma babika amakuru yabo neza, bayabonera igihe, bayakoresha mu gufata ibyemezo, bamenya amakuru y’ibyabaye ahandi, yaba muri koperative, ku masoko, ku bijyanye n’ubuhinzi buteye imbere ndetse n’ibindi dusanga rero icyo dukwiye kubafasha ari ukubashakira mudasobwa n’ibigendana nazo byose kugira ngo bakore ubuhinzi bwabo n’ubucuruzi bwabo bafite imashini bakoresha ayo makuru mu gufata ibyemezo, mu igenamigambi, gukora evaluation (kwigenzura), kumenya ibiciro, kumenya uko bagurisha, kumenya umusaruro bafite no kumenya niba bahombye bikanabongerera no gukora neza kuko urabona ko bafite intumbero nziza.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga, NUDOR, Bwana Emile Vuningabo yashimye iterambere rya koperative Dukomezubuzima Mudende avuga ko ari ibihamya bigaragaza ko abafite ubumuga bashoboye. Yagize ati:

“Kuri twe tubona ko ari ikintu cyiza. Icya mbere ni uko twishimira ko koperative ubwayo ari abantu bafite ubumuga bihurije hamwe bumva ko bafite intego yo kwiteza imbere, kubashyigikira rero ni ukunganira imbaraga batangije kugira ngo ibyo bakora bibashe kwaguka, umusaruro wiyongere. Abafite ubumuga barashoboye ndetse abatabyemera bajye babaha amahirwe babigaragarize.”

Umushinga USAID Hanga Akazi ni umushinga ugamije guteza imbere urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ndetse n’abandi batandukanye, ariko cyane cyane abakora ubuhinzi n;ubworozi ukabafasha kugira ngo barebere hamwe uko umubare w’ababona akazi wakwiyongera. Uyu mushinga ukaba ufite intumbero yo guhanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 45, mu gihe cy’amezi 5, mu gisata cy’ubuhinzi n’ubworozi.