Inkuru ya Meddy igiye gusohoka mu ndirimbo

Inkuru y’umuhanzi nyarwanda w’ibihe byose mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jobert , ariko wamenyekanye cyane mu muziki nka Meddy igiye gusohoka mu ndirimbo yafatanyije na Adrien Misigaro baciye amarenga ko yitwa ‘Niyo Ndirimbo’.

Meddy na Adrien Misigaro babwiye ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ariko cyane cyane ku rubuga rwa Instagram ko bakwiye kwitega iyi ndirimbo ije nyuma y’imyaka 7 bakorane Ntacyo Nzaba. Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:

“Niyo Ndirimbo! Isaha ku isaha!.. Inkuru yanjye mu ndirimbo. Imyaka 7 nyuma ya Ntacyo Nzaba, Adrien Misigaro ndakeka byaratewe n’igihe! Mbega urugendo!”

Aba bahanzi bombi bafitanye amateka yihariye, dore ko Ku wa 6 Mata 2015, bombi bahuje imbaraga bagashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo bise “Ntacyo Nzaba” ikaza ku rutonde rw’indirimbo zihimbaza Imana zitarava ku rutonde rw’izikunzwe, ahanini biturutse ku magambo agize iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 49’.

Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo ‘Ntacyo Nzaba’, Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.”

Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y’Imana.

Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n’aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby’imiraba.

Adrien Misigaro nawe umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ntacyo Nzaba’ yakoranye na Meddy, Nyibutsa, Ninjye Ubivuze, Umuntu Usanzwe ndetse n’izindi.