Ishyaka rya DA ryaburiye ingabo za Afurika y’Epfo ko ziri kwishora mu muriro muri RDC

Ingabo za mbere za Afurika y’Epfo zageze muri RDC tariki ya 15 Ukuboza 2023, hashingiwe ku mwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Ingabo za Afurika y’Epfo zifatanya muri uru rugamba n’iza Tanzania na Malawi.

DA, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 10 Mutarama 2024, yaburiye ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo ko ingabo z’iki gihugu, SANDF, zidafite ubushobozi bwo guhangana na M23, bityo ko ifite impungenge z’uko ubuzima bwazo bwahatikirira.

Yagize iti “Ukuri ni uko SANDF idafite ubushobozi bwo guhangana n’abarwanyi ba M23 kandi ntifite n’ibikoresho by’ingenzi byafasha ingabo zirwanira ku butaka. Urugero, ntifite kajugujugu za Rooivalk kandi Oryx eshanu ifite muri RDC zizagabanywa zigere kuri ebyiri mu gihe cy’ubu butumwa.”

Iri shyaka ryashingiye ku busesenguzi bw’inzobere mu bya gisirikare, rigaragaza ko mu gihe SANDF ifite iki cyuho mu bushobozi bwo kwifashisha ikirere ku rugamba, ikibuga igiye guhanganiraho na M23 kizayigora cyane.

Riti “Ibibazo bikomeye cyane ni uko abo SANDF igiye guhangana n’abarwanyi ba M23 bakoreye mu burasirazuba bwa RDC imyaka myinshi kandi bahazi neza. Izagorwa n’abarwanyi ba M23 bazi neza amayeri yo kurwana kinyeshyamba.”

Rikomeza rigaragaza ko icyemezo cya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari icya politiki, kirimo kwirengagiza intege nke zigaragara mu gisirikare cy’igihugu, zitagishoboza guhangana n’umutwe witwaje intwaro nka M23.

Icyifuzo DA yatanze ni uko mu gihe ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, bwazaba burangiye, Afurika y’Epfo na yo yazacyura ingabo zayo zose ziri muri iki gihugu.

Ishyaka DA (Democratic Alliance) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu muri Afurika y’Epfo, ryaburiye ingabo z’icyo gihugu ko ziri kwishora mu muriro zitazabasha kwikuramo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.