Kuri Noheli ababyeyi benshi b’abanyamujyi bagwa mu cyaha cyo kubeshya


Harabura amasaha abarirwa ku ntoki kugira ngo twizihize umunsi udasanzwe abakristu bemera ko ari ukwizihiza isabukuru y’amavuko ya Yesu Kristo wavutse kugira ngo acungure abanyabyaha.

Ku itariki 25 Ukuboza buri mwaka usanga inshuti n’abavandimwe bari gushashana kugira ngo uwo munsi ubabere umunsi udasanzwe ariko by’umwihariko ababyeyi bakora ibishoboka byose kugira ngo abana babo bishime, dore ko akenshi usanga kwizihiza isabukuru y’amavuko biba ari ibirori by’abana.

Kubera umuhati wo kugira ngo abana bishime ababyeyi bahimbye ikinyoma kivuga ko hari umugabo witwa Père Noël uzwiho kuzanira abana impano za Noheli ndetse bagasaba abana kwandika ibyifuzo byabo bababwira ko uwo mugabo ugira imbaraga zidasanzwe afite n’ubushobozi bwo gusubiza ibyifuzo byabo.

Uko iminsi yagiye yicuma icyo kinyoma cyaje gukwirakwizwa ku isi hose maze gihinduka nk’ukuri, ndetse kinnjira no mu mico itandukanye y’isi gihabwa intebe sinakubwira.
Igitangaje n’uko mu gihe cyo kwizihiza ivuka rya Yesu usanga ababyeyi y’abakristu ari bo benshi bagwa muri icyo cyaha ariko bakumva ko ntacyo bitwaye kubera intamenya.

Kubera icyo kinyoma cyahawe intebe, hirya no hino ku Isi mu gihe hizihizwa Umunsi mukuru wa Noheli, usanga abana bazi ko “Père Noël” ari umugabo ubaha impano zitandukanye nyamara bazihabwa n’ababyeyi babo mu rwego rwo kubashimisha kuri uwo munsi.

Abana benshi bafata Père Noël nk’aho ariwe ubaha izo mpano kubera ko ariko babwirwa n’ababyeyi babo, bagakura bazi ko ari ko kuri nyamara ataribyo.

Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko uko kubeshya abana bishobora gutuma igihe batahuye ukuri, bafata ababyeyi babo nk’ababeshyi, bikaba byanabagiraho ingaruka.

Umuhanga mu by’imitekerereze, akaba n’uwashinze umuryango Chagrin scolaire, Emmanuelle Piquet, yabwiye ikinyamakuru HuffPost, ko ababyeyi benshi babeshya abana ko Père Noël ariwe ubagenera izo mpano kugira ngo bishime.
Piquet avuga ko inkuru ya Père Noël ari nziza kuyibwira abana ariko bakirinda kubahisha ukuri ‘Kuko abenshi baterwa ipfunwe n’uko batahuye ko ibyo bababwiye byari ibinyoma’.

Inyandiko y’umuhanga mu by’imitekerereze Isabelle Pailleau yanyujije muri icyo kinyamakuru, yavuze ko ababyeyi bishyiraho umutwaro wo kubeshya abana babagaragariza Père Noël nk’umunyabigwi, bikazatuma babafata nk’ababeshyi. Ibi bikaba atari ukubaha uburere bwiza, icyaba cyiza ari ukubabwiza ukuri. Piquet yavuze ko kuba abana babeshywa ko Père Noël ariwe ubaha impano kuri Noheli, bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze yabo.

Ati “Hari abana baba baramaze igihe bizeye ko Père Noël ariwe ubaha impano rimwe na rimwe babibwira bagenzi babo ku ishuri bakabaseka.” Michaël Larrar yavuze ko ari ibintu bishobora guteza ibindi bibazo birimo gutandukana n’ababyeyi babo cyangwa urupfu.

Aba bahanga mu by’imitekerereze bavuga ko umwana adakwiye kurenza imyaka umunani agifite iyo myizerere ko Père Noël ariwe umuha impano za Noheli. Ngo bikwiye kurangirira hagati y’imyaka 6-7, igihe yitegura kujya mu mashuri abanza ari naho atangirira kugira ibitekerezo byagutse.

Piquet avuga ko ababyeyi bakwiye guhishurira abana bakiri bato ko ‘Abantu bamwe bemera ko umugabo wambaye imyenda itukura n’ingofero y’umweru iriho imitako utanga impano, ari inkuru abantu bakunda kuvuga kuri Noheli’ bityo umwana akihitiramo niba agomba kubifata nk’impamo cyangwa atari impamo.

Wikipedia ivuga ko Nicolas de Bari cyangwa Nicolas de Myre witirirwa Père Noël akomoka muri Turukiya, yavutse hagati y’umwaka wa 250 na 270, akaba yari yarihaye Imana. Mu mibereho ye yakundaga abana cyane, abapfakazi, hamwe n’abakene, akabafasha uko ashoboye. Yafashaga abatishoboye abaha impano zitandukanye, abana akabaha imyambaro yo kwambara n’ibindi. Yambaraga imyambaro y’amabara atukura arimo umweru muke, hamwe n’ingofero iriho imitako.