Burera: Meya mushya yandikiwe ibaruwa ifunguye

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bakorera mu Karere ka Burera yandikiye ibaruwa ifunguye meya mushya w’Akarere ka Burera, Madamu Mukamana Soline amumenyesha ko impamvu aka Karere kadatera imbere ari uko kagora ba rwiyemezamirimo n’abashoramari. Yagize ati:

“Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere ka Burera, ndi umushoramari wavukiye mu Karere ka Burera kandi ndakuze bihagije. Akarere ka Burera akenshi uko tukabona ntabwo gatera imbere, ariko impamvu kadatera imbere n’uko abashoramari cyangwa ba rwiyemezamirimo badakunda kugashoramo imari kubera ko bananizwa n’ubuyobozi.

Iyo umushoramari aje akagura ubutaka agashaka kubaka cyangwa se kuhakorera ibikorwa yagambiriye usanga ubuyobozi butamufasha ahubwo bukamunaniza.

Ntanze urugero byakumvikana neza. Hari nk’umushoramari witwa Jean Marie Vianney wari utuzaniye uruganda rufite agaciro ka miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubwubatsi, cyangwa se kugira ngo ibikoresho by’ubwubatsi bitwegere, dore ko byabaye ingume muri aka karere kacu k’amakoro ariko yakoze umushinga ndetse abona n’aho gukorera ndetse n’ibyo azakoresha byose ariko Akarere ka Burera karamunanije birangira uwo mushinga awujyanye ahandi maze duhomba dutyo, by’umwihariko abaturiye mu Murenge wa Kagogo kuko yagombaga guha akazi abaturage barenga ijana na mirongo itanu.

Ikindi navuga, hari nk’abashoramari b’Abanyamerika baje batuzaniye umushinga mugari cyane, navuga ngo ni ku rwego rw’isi kubera ko bashakaga kubaka ibibuga by’urubyiruko mpuzamahanga, bagura ubutaka n’abantu mirongo itanu n’icyenda bari baratujwe batanga miliyoni zirenga ijana na makumyabiri z’amanyarwanda ariko abo bashoramari bimwe ibyangombwa igihe kire kire barivumbura baragenda kugeza na n’ubu twarababuze. N’icyo ni igihombo twahuye nacyo.

Si ibyo gusa kuko abo bashoramari baguze agasozi ka Musangabo, gaherereye mu Murenge wa Kagogo bashaka kuhashyira amavuriro n’amashuri, ibyo na byo kubera abayobozi mu nyungu zabo barabananije birangira bigendeye duhomba ubugira kabiri.

Hari kandi umupadiri washakaga kubaka ku kiyaga cya Burera, ndetse yatangiye kubaka ariko aho kugira ngo bamufashe baza bamwamagana ndetse bamuca n’amande maze biramubabaza ibyo nabyo abijyana ahandi.

Abashoramari babibonye batyo, akenshi nkeka ko ari cyo cyabaciye intege ku buryo n’iyo bumvise Akarere ka Burera cyangwa gushora imari muri Burera bibaca intege kubera ayo makuru bumvise ko bagenzi babo bananijwe bagahomba, kuko akenshi usanga abashoramari bagenda babwirana, ugasanga rero tubuze abashoramari mu buryo bumeze butyo.

Ubutaka hafi ya bwose bukikije ikiyaga cya Burera bwaguzwe n’abashoramari ariko usanga nta n’umwe ufite igitekerezo cyo kuza kubaka ngo natwe tubonereho.

Iyi hoteli iri ku kiyaga cya Burera yaguzwe na La Pallotte nayo yari yubatswe n’abashoramari ariko nabo ntibumvikana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera maze iyo hoteli ihagarara igihe kire kire. Ndetse imirimo twari twitezemo tuyihomba dutyo.

La Pallotte koko yaguze iriya hoteli ariko navuga ko atari ubuyobozi bwite bw’Akarere ka Burera bwabigizemo uruhari, ahubwo amakuru mfite n’uko ari njyanama y’akarere yahagurutse birayibabaza bo ubwabo bishakira umushoramari, baranabyemeza ko iyo hoteli igomba kugurishwa, cyane ko babonaga ko igihugu kiri kuhahombera.

Hari n’abandi bashoramari bagura hirya no hino abaturage bamwe na bamwe bagasigaramo hagati ugasanga abaturage nabo babihombeyemo, cyane cyane ko iyo abashoramari bamaze kugura hirya no hino umuturage agasigaramo hagati bumva ko kumugurira ntacyo bivuze azabagurisha amafaranga abonetse yose. Icyo nacyo kikaviramo abaturage guhomba, cyane cyane ko ubuyobozi butabikurikirana.

Umushoramari rero araza akigurira ubutaka uko yiboneye nta gahunda, cyane cyane ko ubuyobozi butabikurikirana ariko ikivamo ni ibihombo akenshi by’abaturage, cyane ko abaturage iyo umushoramari aje bumva ko ari iterambere abazaniye kandi hazabonekamo inyungu z’abaturage benshi, bityo umuturage akemera agahara ubutaka bwe.

Nubwo umuturage aba yabonye amafaranga ibihombo ni bibiri: Umuturage yabonye amafaranga ariko bikarangira amupfiriye ubusa kuko hari n’abashoramari bishyura make make. Ikindi gihombo niba abaturage baba barasigayemo hagati ugasanga ndetse n’inka ziri kuza kubonera, cyangwa se yashaka kujya guhinga akabura aho yanyura, cyane ko aba yarasigaye hagati na hagati.

Uwavuga abashoramari bananijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwacya bukira kandi umuntu atarabarangiza ariko mbona igisubizo ari uko njyanama yahaguruka nk’uko yahagurukiye iriya hoteli yaguzwe na La Pallotte maze n’abandi bashoramari bazinutswe gushora imari yabo muri aka karere ikabagaru gutyo, ndizera ntashidikanya ko byatuma Akarere ka Burera karushaho gutera imbere.

Abaturage rero twagutoye kugira ngo uze utuyobore ariko nubwo uri mushya amakuru mfite n’uko ushoboye. Ndifuza ko mwafatanya na njyanama maze mugatangira igikorwa cyo kugarura abashoramari maze Akarere ka Burera kakava i Buzimu kakajya i Buntu.

Mbifurije amahoro y’Imana no gufatanya n’abaturage mu kuzamura Akarere kacu keza ka Burera.”

2 Comments on “Burera: Meya mushya yandikiwe ibaruwa ifunguye”

  1. Ko yibagiwe umushinga wa BIS (Burera Investment Society) yatekerejwe kubwa Sembagare ariko bikaba byaranze n’ akarere karananiwe? Abayobozi ba Burera barananiwe cyane kabisa.

Comments are closed.