Hamenyekanye impamvu YouTube yasibye indirimbo The Ben yaririmbiye umugore we

Indirimbo yitwa ‘Ni Forever’ umuhanzi The Ben aherutse kuririmbira umufasha we Uwicyeza Pamella yasibwe ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni 2 mu gihe gito yari imaze isohotse.

Amakuru agera ku IMBARUTSO avuga ko uyu muhanzi yakoresheje amwe mu mashusho ya sosiyete yitwa ‘Drone Skyline Ltd’ atayaherewe uburenganzira, bituma iyi sosiyete imurega.

Sosiyete ya Drone Skyline Ltd yareze umuhanzi The Ben gutwara umutungo wayo mu by’ubwenge ndetse abakozi b’iyi sosiyete basa ko iyo ndirimbo yakurwa ku rubuga rwa YouTube kandi bihita byubahirizwa.

Twagerageje kuvugana na The Ben kugira ngo adusobanurire uko byagenze ntiyafata telefoni, kuko ari mu gitaramo cya Israel Mbonyi, muri BK Arena cyitwa ‘Icyambu Live Concert’.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru y’isanganya The Ben ahuye naryo hatarashyira n’icyumweru yubatse urugo.