Umukobwa wa Assinapol Rwigara ‘Anne Rwigara’ yapfuye urupfu rw’amayobera

Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yapfuye kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wabo yabwiye yavuze ko Anne yapfuye nyuma y’igihe kitari kinini ababara mu nda aho yari atuye muri leta ya California.

Umubyeyi we Adeline Rwigara uba i Kigali, mu nyandiko, we yagize ati: “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa. Ni amayobera gusa.”

Anne Uwamahoro Rwigara yitabye Imana afite imyaka 41.

Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku cyateye urupfu rwa Anne Rwigara, wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.