Impamvu buri mubyeyi yifuza ko umwana we yiga muri St Peter College of Shyogwe

Hashyize igihe kitari gito ababyeyi bo mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda bavuga ko bifuza ko abana babo biga mu ishuri rya EAR Diyoseze ya Shyogwe, ryitwa Saint Peter College of Shyogwe, riherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, mu Kagari ka Mubuga, mu Mudugudu wa Mapfundo.

Ubwo umunyamakuru wa IMBARUTSO yasuraga iri shuri kugira ngo yumve umwihariko waryo watumye abana n’ababyeyi baryirahira kubwo amahirwe yahasanze ababyeyi maze batangira kumuha ubuhamya bwatumye St Peter College of Shyogwe yigarurira imitima yabo. Uwamariya Donatha ni umwe mu babyeyi baharerera waganiriye n’umunyamakuru wa Imbarutso yagize ati:

“Impamvu nahisemo ko umwana wanjye yiga muri Saint Peter College of Shyogwe icya mbere ni uko iki kigo giherereye ahantu hari amahumbezi ku buryo umwana ahigira agafata bimworoheye. Icya kabiri ni uko umwana wese wize muri St Peter College of Shyogwe agira ikinyabupfura kuko babatoza kubaha Imana, dore ko ari ikigo cy’itorero. Kuva umwana wanjye yakwiga muri St Peter College of Shyogwe ubuzima bwe bwarahindutse.”

Mugenzi we witwa Nzabarinda Thomas we ngo yakuruwe n’uko nta munyeshuri wiga kuri St Peter College of Shyogwe urangiza kwiga ngo abure akazi. Yagize ati:

“Njye namenye ko nta mwana wiga muri St Peter College of Shyogwe urangiza kwiga ngo abure akazi mbibwiwe n’umuturanyi wanjye wigeze kuharerera. Nyuma yo gusanga bafitanye amasezerano n’ibigo bitandukanye byo guha abana baharangirije amahirwe yo kwimenyereza umwuga ndetse no kubaha akazi nahise mfata umwanzuro wo kuhohereza umwana wanjye kugira ngo nirinde ingorane z’uko yarangiza kwiga akicara mu rugo.”

Mu kiganiro twagiranye na Evariste Habumuremyi uyobora St Peter College of Shyogwe yatangaje ko batazigera na rimwe batenguha aba babyeyi babagiriye icyizere ahubwo ahishyura ko ibyavuzwe ari bike ugereranyije n’ubudasa bwa St Peter College of Shyogwe. Yagize ati:

“Buri gihe twishimira icyizere tugirirwa n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri kandi turabizeza ko natwe tuzakora ibishoboka byose kugira ngo iki cyizere batugiriye tutazagipfusha ubusa.” Yakomeje agira ati:

“Ni byo koko St Peter College of Shyogwe ni ishuri rifite umwihariko wo kwigisha imyuga kandi kwiga imyuga muri iyi minsi ni gahunda ya leta ivuga ko buri munyeshuri wese agomba kugira umwuga we, bityo akagira ubumenyi bwo kuba yakwihangira umurimo kabone nubwo yaba akirangiza amasomo adategereje indi myaka yo gushaka akazi atagira icyo gukora. Hano rero hari amashami atuma uwayize abona umurimo cyangwa akawuhanga mu buryo bworoshye.” Yakomeje ati:

“Hano twigisha ubwubatsi kandi murabizi ko umwana w’umufundi yabwirirwa ariko adashobora kuburara, hakaba ikoranabuhanga rya mudasobwa kandi ni ryo isi yose ihanze amaso mu gukemura ibibazo by’ingutu kandi uwaryize aba afite ubushobozi bwo kumenya ahantu hose hari akazi nubwo haba atari hafi ye, noneho hakaza icungamutungo rituma umuntu ashobora kubara umutungo yaba afite, dore ko abacuruzi benshi bahomba kubera kutamenya kubara.”

Saint Peter College of Shyogwe ni ishuri ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Shyogwe ryatangijwe mu mwaka w’1996, ritangira ari ishuri rigamije gufasha abantu mu kunguka ubumenyi, ariko cyane cyane hashyingiwe kuri gahunda itorero rifite yo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza kandi bakajijuka.

Ryatangiye ari ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko uko imyaka yagiye iza haje kuzamo icyiciro rusange (TC), ariko hagumamo n’iyo myuga, ishuri rirakomeza riza kwaguka ritangira kwakira abanyeshuri baje kwiga imyuga, cyangwa ibyo tuzi nka TVET, batangiye kuvugana n’Ikigo cya TVET, batangirana amashami atatu: Ubwubatsi, Ikoranabuhanga, n’Icungamutungo. Kugeza uyu munsi ayo mashami ni yo bagifite, usibye ko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga (RTB) bavuguruye amashami ubu bakaba bafite: Accounting (Icungamutungo), Software development (Ikoranbuhanga) na Building construction (Ubwubatsi).

Ubwo twasuraga St Peter College of Shyogwe twasanze ifite umwihariko wo kuba ifite imirima y’imboga ndetse n’ibindi ku buryo abanyeshuri bahabwa indyo yuzuye bitabanje kugorana. Ikindi twasanze bafite isomero rigezweho, icyumba cy’ikoranabuhanga gifite ibikoresho bigezweho ndetse n’amacumbi y’abanyeshuri afite isuku ihagije.

Uwifuza ibindi bisobanuro yavugana n’ubuyobozi kuri telefoni igendanwa: 0786274347, cyangwa akabandikira kuri E-mail: sshyogwe@gmail.com.