Bafite na Mukagahunde! Byinshi ku nkomoko y’izina Mugabowagahunde

Ndamutse mvuze ko umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dr. Mugabowagahunde Maurice, ntawe bitiranwa mu Rwanda ntekereza ko nta muntu ushobora kuntera ibuye kubera ko iri zina ryihariye cyane.

Ndibuka uyu muyobozi akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru abantu benshi batunguwe n’izina rye ndetse bamwe bakajya bananirwa no kurivuga bakivugira Gahunde. Ibi byatumye umunyamakuru wa IMBARUTSO ajya gusura abasaza bo mu muryango wa Mugabowagahunde Maurice ndetse n’abaturanyi kugira ngo amenye inkomoko y’izina Mugabowagahunde.

Mu kiganiro twagiranye na Ngendambizi Benoit w’imyaka 70, uvukana na se wa Mugabowagahunde Maurice yavuze ko irizina barimwise kugira ngo buzukuruze. Yagize ati:

“Mbega kugira ngo amwite Mugabowagahunde yamwitiriye sekuruza witwaga Gahunde, kuko Gahunde ni we sogokuru akaba sogokuruza wa Mugabowagahunde, njyewe ndi se wabo, kuko ndi mwenenyina wa se.” Uyu musaza yakomeje atubwira ko sekuru we Gahunde yari umukungu mu gihe cye ngo kuko icyo gihe yari atunze inka nyinshi kugeza ubwo abantu bamwirahiraga kugira ngo abagabire. Yakomeje agira ati:

“Gahunde yari umunyarwanda w’umwungura kandi yari umukire cyane afite inka zitwaga ibyoshyo, kubera ubwinshi. Yari afite umuryango munini ndetse kugeza n’uyu munsi benshi baracyariho. Gahunde yari umuntu mwiza kuburyo abo yagabiraga ndetse n’umuryango we bamwirahiraga.”

Akimara kutumara amatsiko kuri sekuru Gahunde yakomeje atubwira kuri se wa Mugabowagahunde wamwise iri zina maze akomeza agira ati:

“Se wa Mugabowagahunde yari umutuga wo mu Bungura, sinakubwiye ko ari we nkurikira? Yari umwarimu ageze nyuma ahindura umwuga ajya mu bucamanza maze abona akazi ku Kibuye, ava ku Kibuye ajya gukorera i Byumba.” Akomeza agira ati: “Impamvu rero yamwise Mugabowagahunde ni ukuzukuruza sekuru cyangwa gusekuruza.”

Safari JMV ni umusaza w’imyaka 75 uvuga ko azi neza Gahunde, ngo kubera ko bari baturanye. Ubwo twaganiraga nawe ntiyigeze abusanya na Ngendambizi ku bigwi bya Gahunde ndetse no ku nkomoko y’izina Mugabowagahunde. Yagize ati:

“Ahantu iri zina ryaturutse ni kuri sekuru wa se kuko yitwaga Gahunde atuye hano mu Murenge wa Muko, akaba yari afite umuryango uhambaye ndetse ufite abantu benshi. Sekuru w’uriya Gahunde yari afite abagore babiri, yitwaga Boyi, rero bose bakajya birahira Gahunde, Gahunde, rero kugira ngo se amwite Gahunde yamwitiriye sekuru. Akimara kumwitirira izina rya sekuru rero arakura ariga arakomera. Iryo zina rya Gahunde rikomeza kubaho, urumva ko Mugabowagahunde ryaturutse kuri sekuruza” Yakomeje avuga ko Gahunde yashaje afite imyaka myinshi. Yagize ati:

“Gahunde yitabye Imana afite imyaka myinshi, mbese baramuteruraga ku buryo bamuteruye hagati y’imyaka itatu cyangwa ine kubera gusaza cyane. Yari afite umuryango uhambaye. Hari izina bavuga ngo ni ‘Abatuga’ abo bose bari bavuye kuri iryo zina rya Gahunde, bakomereza aho rero iryo zina riragenda rirakura rikwira hose, ku buryo ugeze ino hose ukavuga ko uri umutuga bose bakubwira ko nabo ari abatuga.”

Safari JMV ni umusaza w’imyaka 75 uvuga ko azi neza Gahunde

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’aba basaza b’inararibonye twakomeje gukora ubushakashatsi dusanga muri uyu muryango wa Dr. Mugabowagahunde harimo abantu benshi bitwa ba Gahunde ndetse n’abandi bafashe igicumbi ‘gahunde’ nka: Mukagahunde, Mutoniwagahunde, Muvunyiwagahunde ndetse n’abandi.

Benshi baganiriye n’umunyamakuru wa IMBARUTSO bahamije ko uyu muryango ukomoka kuri Gahunde akenshi urangwa n’urukundo, kurwanirana ishyaka, kuvuga make, kwicisha bugufi ndetse no kuvugisha ukuri. Uramutse witegereje Dr. Mugabowagahunde Maurice wasanga nawe yujuje izi ndangagaciro, dore ko mu gihe cyose amaze ayobora Intara y’Amajyaruguru ntarumva n’umuntu n’umwe umuvuga nabi.