“Urucira mukaso rugatwara nyoko”-Umunyamakuru Oswakim yibasiriwe kuri Twitter

Umwe mu banyamakuru b’abahanga mu Rwanda, ukora ibiganiro by’ubusesenguzi kuri Radiotv10, Mutuyeyezu Oswald, ariko wamamaye nka Oswakim, yahuriye n’uruva gusenya ku rubuga rwa X, rwahoze ari Twitter ubwo yavugaga ku bihuha bivuga ko Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid yaba ari mu mahanga.

Mutuyeyezu yagiye ku rukuta rwe rwa X maze arandika ati: “Prince KID ari i Mahanga koko? Ku bihuha bivuga kuri Prince KID, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ati ‘Mu by’ukuri ibyo ntabyo twamenya atarageze nibura hamwe mu ho dushinzwe.” Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, na we yambwiye ko nta makuru abifiteho, anyizeza ko nagira icyo amenya ambwira. Umuvugizi w’Ubugenzacyaha we ati ‘Ahubwo mwebwe [amakuru] mwayaduha niba hari icyo mubiziho. Ahandi nabaza nihe ra?”

Akimara kwandika aya magambo yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi maze abababajwe n’umwanzuro wo gufunga Prince Kid bakoza ibaba muri wino maze si ukwandika baracuranwa.

Uwitwa Nemeye Emmanuel kuri X yagize ati: “Ahaaaa! Bantu b’Imana, burya umwanzi akubaririza nk’ inshut. Ejo bundi muri space wavuze ko [Prince Kid] ar’ inshuti yawe ubuse ibi byose urabariza Kid cyangwa RIB? Hari aho ibintu bishyika bigasaba ko unituriza niyo waba urumunyamwuga.”

Mugenzi we witwa Ruhumuriza yagize ati: “Ejo bundi muri space wavuze ko Kid ari inshuti yawe. Ariko ndebera ukuntu uri kumubaririza kugira ngo bamufunge 🙄 Ngaho muri RIB, RCS, ngaho mu bugenza cyaha… ahubwo jya no muri FBI na MI6 na za KGB hose ubaze ko ntaho baba bamubonye. Burya inshuti ni Yesu.”

Uwitwa Ntirenganya Moses we yabajije Mutuyeyezu niba ari mu itsinda rishinjwe kugirira nabi Prince Kid. Yagize ati: “Ese nawe uri muri team bamunyonge???😒😒😒” Mugenzi we Hakizimana Fidèle yagize ati:”Ubundi se urakomeza kubishimuza ngo bikumarire iki? Waretse umwana w’i Rwanda akibera ho mbe mugabo!🥱”

Hari n’abandi benshi bakomeje kwandika baca umugani ugira uti: “Urucira mukaso rugatwara nyoko”.

Nyuma y’amagambo menshi yisukiranyaga abuza Mutuyeyezu kuvuga kuri iyo ngingo, nawe yanze kurya indimi maze avuga ko ibyo yakoze abifitiye uburenganzira. Yagize ati: “Mfite uburenganzira bwo gukurikirana ngo menye ukuri ngutangarize abankurikiye.”

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf2,000,000) amaze guhamywa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.