Melodie na Ben ni nde urusha undi? Min. w’urubyiruko aciye amazimwe

Muri iyi minsi ku mbugankoranyambaga zitandukanye, cyane cyane YouTube, Instagram, X, ndetse n’izindi usanga inkuru ivugwa cyane ari abahanzi nyarwanda basa n’abahanganye, barimo Bruce Melodie ndetse na The Ben aho usanga bamwe bavuga ko umuhanzi Bruce Melodie asigaye aririmba ndetse akanigaragariza abafana be kurusha The Ben, ariko abandi bakabihakana bakavuga ko The Ben ari umuhanzi w’ibihe byose.

Ibi noneho biherutse gufata indi ntera ubwo Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie yahabwaga igihembo cy’umuhanzi w’umwaka hano mu Rwanda, muri Trace Awards Rwanda 2023. Ibi byatumye noneho abashyigiye izo mpande zombi bacika ururondogoro.

Mu bagerageje gutanga ibitekerezo byabo harimo na Minisitiri w’Urubyiruko, Hon. Utumatwishima Abdalah wavuze ko aba bahanzi bombi bashoboye ndetse anahamya ko gufana bitagakwiye kuba intambara. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Hon. Utumatwishima yagize ati:

“Nubwo bishobora kuba byazamura vibes za weekend nyuma ya Trace Awards Rwanda 2023, guhanganisha Ben na Melodie, si sawa.” Yakomeje ahamya ko bishobora kubiba urwango mu banyarwanda mze bigatera ibindi bibazo abantu batari biteze. Yakomeje ati:
“Spaces na za YouTube zizana urwango ni bibi. Aba basani bombi ni mubeza cyane u Rwanda rufite. Ahubwo dupange ‘to Men’ vuba aha.”

Ni kenshi hagiye hatangazwa aya makuru yo guhangana hagati ya Bruce Melodie na The Ben kugeza n’ubwo Bruce Melodie ashinjwe gushaka kwica igitaramo The Ben yari yitabiriye mu gihugu cy’u Burundi, ibintu Bruce Melodie yamaganiye kure akavuga ko The Ben ari mukuru we bityo akaba atamukorera ibintu bibi nk’ibyo.