Ububiligi: Leta ya Congo irakekwaho kwica Uwimana Josianne yashakishaga imuciye umutwe

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye iri gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Uwimana Josianne washakishwaga na leta ya Congo agahungira mu gihugu cy’Ububiligi aho yaje kuboneka yamaze kwicwa aciwe umutwe.

Uwimana Josianne w’imyaka 36, waciwe umutwe tariki ya 20 Ukuboza 2023 yapfuye nyuma y’uko leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko musaza we witwa Rutembesa Innocent ari gushakishwa na leta ya RDC ndetse inashyiraho igihembo gishimishije k’umuntu uzamuzana yapfuye cyangwa ari muzima.

Uwimana Josianne wayoboraga kimwe mu gitangazamakuru cyo ku mugabane wa Afrika, tutashatse kuvuga izina ryacyo kubera umutekano w’abakigikoramo yashakishwaga hamwe na musaza we witwa Rutembesa Innocent bashinjwa guhemukira leta ya Kinshasa.

Uwimana Josianne mbere yo gusaba ubuhungiro mu Bubiligi yabanje guhigwa na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mwaka w’ 2019 ,ubwo murumunawe Rutembesa Innocent yari muri gereza , ashinjwa kugambanira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ubutegetsi bw’igihugu cya RDC, kurwanya ububasha bw’amategeko ndetse n’icyaha cyo gutuka perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gusa yaje kuba umwere kur’ibi byaha ararekurwa, nawe ahita ahunga igihugu.

Nyakwigendera Uwimana Josianne yavutse tariki ya 1 Mutarama 1987, apfa tariki ya 20 Ukuboza 2023 mu gihugu cy’ Ububiligi.

Yavukiye muri DR Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Karere ka Tongo, mu gace ka Ruchuro. Se yitwaga Everiste Higiro na nyina akitwa Nzemerwa Elivayida, bombi bakaba barapfuye.

Kugeza uyu munsi musaza we witwa Rutembesa Innocent aracyashakishwa na leta ya Kinshasa ndetse yashyiriweho igihembo cy’akayayo k’amadorali ya Amerika k’uzatanga amakuru y’aho aherereye cyangwa akazana umutwe we nk’ikimenyetso cy’uko yapfuye.