Amateka Korali Ishema Ryacu iherutse kwandika aracyakora abantu ku mutima

Korali Ishema Ryacu iherutse kwandika amateka mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Christmas Carols Concert 2023, maze cyitabirwa n’abanyacyubahiro mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dr. Mugabowagahunde Maurice, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent, abapadri n’abihaye Imana batandukanye ndetse n’abandi benshi.

Nubwo iki gitaramo cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2024 ariko kugeza ubu hari benshi bakomeje kuvuga ko impamba y’ibyishimo bagikuyemo ikibakirigita ku mutima. Ingabire Marie Solange wacyitabiriye yagize ati:

“Hashize hafi iminsi 15 kiriya gitaramo kibaye ariko injyana ndetse n’amajwi nk’ayabamalayika yacyumvikaniyemo ndacyayumva mu matwi yanjye.” Yakomeje avuga ko n’imyambarire ya Korali Ishema Ryacu nayo yongereye ibirungo muri kiriya gitaramo. Yagize ati:

“Ariko wabonye ukuntu bari bambaye neza! Mbese kiriya gitaramo cyabaye igitaramo cy’umwaka wa 2024 maze gishira Korali Ishema Ryacu ku myanya y’imbere muri korali zikunzwe muri kiliziya gatolika.”

Umuyobozi uhagarariye komisiyo ishinzwe gutegura ibitaramo ndetse no kubimenyekanisha, Bwana Hafashimana Jean Claude yatangaje ko iki gitaramo cyateguranwe ubuhanga akaba ariyo mpamvu cyashimishije benshi. Yagize ati:

“Iki gitaramo cyateguranwe ubuhanga buhanitse hagamijwe gushimisha Imana ndetse n’abakunzi ba Korali Ishema Ryacu. Twagiteguye tugamije gufasha abazacyitabira kwishimira ibyo bagezeho kandi bashimira Imana ndetse twifuriza n’abakristu bose umwaka Mushya muhire wa 2024.” Yakomeje avuga ko “bahishiye byinshi abakristu harimo kwizihiza yubire y’Imyaka Mirongo ine (40) iyi Korali imaze ishinzwe”.

Korali Ishema Ryacu yashinzwe mu mwaka wa 1984 ikaba ifite icyicaro kuri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri. Ikorera ubutumwa bwayo cyane cyane kuri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri ndetse no mu zindi paruwasi gatolika zo hirya no hino. Intego rusange ya Korali Ishema Ryacu ni ugufasha abanyamuryango bayo n’abakristu gatolika gusenga no gusingiza Imana hakoreshejwe indirimbo.

Intego zihariye z’iyo Korali ni ugufasha abaririmbyi kurushaho kunoza imiririmbire n’ubukristu bwabo, kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu hakoreshejwe indirimbo, amakasete ndetse n’ibitaramo, kumenyekanisha abahanzi gatolika, cyane cyane aba Diyosezi ya Ruhengeri hashyirwa indirimbo zabo ku maradiyo anyuranye, kuri televiziyo no mu bitabo by’indirimbo, gushyigikirana hagati y’abaririmbyi mu byishimo no mu byago, gutabara no gufasha mu bikorwa bifite akamaro rusange igihe cyose Korali ihamagawe kandi biyishobokeye no gutsura umubano n’andi makorali, amasantarari, amaparuwasi, amadiyosezi, n’indi miryango.

Korali Ishema Ryacu igizwe n’abaririmbyi basaga 120 harimo abaririmbyi 80 bitabira ibikorwa bya Korali ku buryo buhoraho, ikaba imaze kwigarurira benshi kubera uburyo iririmba neza haba indirimbo za liturijiya ndetse n’izindi ndirimbo.

Korali ishema ryacu ikora ibitaramo ngaruka mwaka yifuriza abakristu bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Uyu mwaka Korali ishema ryacu yakoze igitaramo ku nshuro ya Gatanu.

Kanda hano urebe icyo gitaramo