Thisekedi yahakanye gutumira intumwa za M23 i Kinshasa

Thisekedi kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024 yabwiye abanyamakuru i Kinshasa ati “Ni ikinyoma. Nta nimero yabo mfite, ariko naje kumenya ko intumwa za M23 ziri hano. Ntabwo natumiye intumwa za M23 i Kinshasa. Sinigeze nzakira. Nanze igitekerezo cyo guhura n’inyeshyamba za M23. Uwari Minisitiri w’Umutekano w’imbere icyo gihe, Gilbert Kankonde Malamba, ni we wabatumiye.”

Urugendo rw’intumwa za M23 i Kinshasa rwari rushingiye kuri gahunda Tshisekedi yari yihaye yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira y’ibiganiro, kuva ubwo yatangiraga kuyobora iki gihugu muri Mutarama 2019, asimbuye Joseph Kabila utarigeze acana uwaka n’abarwanyi ba M23.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyigeze kwandika ko kuva mu Ukwakira 2020 kugeza mu mpera za 2021, Leta ya RDC yakiriye abayobozi bakuru ba M23 i Kinshasa kugira ngo impande zombi zirebere hamwe uburyo bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu 2020, M23 yari ifite abarwanyi babarirwaga mu 6000. Mu gihe Leta ya RDC yashidikanyaga ku bwenegihugu bwabo, i Kinshasa habereyeyo igikorwa cyo kugenzura urutonde rwabo, uyu mutwe uyereka ko bose ari Abanye-Congo kandi ko bamwe muri bo bari ku rutonde rw’abasirikare b’igihugu bari bagihabwa umushahara.

M23 yari yaramaze kumvikana na Leta ya RDC ko bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bazasubizwa mu buzima busanzwe, abujuje ibisabwa bagashyirwa mu mutwe w’ingabo zidasanzwe z’igihugu zagombaga kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC.

Kujya i Kinshasa kw’izi ntumwa byari mu buryo bwo gutegura iyi gahunda. Minisitiri Kankonde tariki ya 12 Gashyantare 2021 yandikiye Tshisekedi, amumenyesha ko kuyishyira mu bikorwa byagombaga gutwara 1.334.605$, ariko ntiyamuha igisubizo.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, muri Werurwe 2022 yatangaje ko ubwo intumwa zabo zari i Kinshasa, ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe bwabonye Tshisekedi ari gutinda kuzakira, bumwandikira amabaruwa yo kumutebutsa.

Intumwa za M23 zamaze amezi 14 zicumbikiwe muri hoteli i Kinshasa, Tshisekedi yaranze guhura na zo, biba ngombwa ko mu mpera za 2021 ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe bufata icyemezo cyo kuzisaba gusubira mu birindiro byawo muri teritwari ya Rutshuru.

Mu mpera za 2021 ni bwo abasirikare ba RDC batangiye kugaba ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba M23 ku misozi ya Runyoni na Chanzu muri Rutshuru. Byakuruye imirwano ikomeye yatumye uyu mutwe ufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Tshisekedi yirengagije ubugenzuzi bwakozwe n’intumwa ye ku barwanyi ba M23, kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024 atangaza ko abawugize atari abo mu gihugu cye, ati “M23 ntabwo ari Abanye-Congo.”