Ngoma: USAID Hanga Akazi yahuguye koperative 8

Umushinga USAID Hanga Akazi ugamije guteza imbere urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ndetse n’abandi batandukanye, ariko cyane cyane abakora ubuhinzi n’ubworozi, wahuguye koperative 8 zo mu Karere ka Ngoma, ziganjemo urubyiruko, hagamijwe kubashishikariza kwikura mu bukene.

Umuyobozi wungirije w’umushinga USAID Hanga Akazi, Dr. Antoine Manzi yabwiye umunyamakuru wa IMBARUTSO ko impamvu bahisemo guhugura koperative ziganjemo urubyiruko ari uko ari imbaraga z’Igihugu, bityo asanga kubakira urubyiruko ubushobozi ari isoko yo kurukura mu bukene. Yagize ati:

“Impamvu ya mbere ni uko ari urubyiruko kandi muri gahunda y’igihugu hifuzwa ko urubyiruko rwatera imbere rukava mu bukene, kuko nirwo maboko y’igihugu. Bityo rero kubaha amahugurwa ni ukububakira ubushobozi kugira ngo gahunda yo kwikura mu bukene yihute.”

Dr. Antoine Manzi yakomeje asaba abahuguwe gukoresha aya mahirwe babonye mu gushyira mu ngiro amasomo bahawe kugira ngo bafashe igihugu mu rugendo rw’iterambere. Yakomeje ati:

“Turabasaba abahuguwe guha agaciro ibyo bigishijwe mu mahugurwa, kuko kubishyira mu bikorwa bizabafasha mu kwihutisha iterambere ryabo ndetse n’igihugu.” Yakomeje ati:

“Nyuma yo kubahugura mu mezi make bazasurwa kugira ngo harebwe ko ibyo bakuye mu mahugurwa babishyize mu bikorwa”

Muri aya mahugurwa yamaze iminsi 3, koperative zahuguwe zituruka mu Mirenge ya Mugesera, Kibungo, Remera, na Murama.

USAID Hanga Akazi ni umushinga ugamije guteza imbere urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ndetse n’abandi batandukanye, ugamije kubafasha kwikura mu bukene. Uyu mushinga ufite intumbero yo guhanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 45, mu gihe cy’amezi 5, mu gisata cy’ubuhinzi n’ubworozi.