Rulindo: USAID Hanga akazi na A&N Hinga Ltd badabagije abahinzi b’urusenda


Umushinga USAID Hanga Akazi ufatanyije na kompanyi yitwa A&N Hinga Ltd basuye abahinzi b’urusenda bakorera mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Buyoga, kugira ngo barebere hamwe uko bari kwiteza imbere nyuma yo guhabwa amahugurwa abigisha uburyo bwo guhinga urusenda kinyamwuga.

Mu kiganiro twagiranye na Dr. Antoine Manzi, umuyobozi wungirije w’umushinga USAID Hanga akazi yatangaje ko aya mahugurwa batanze ku bufatanye na A&N Hinga agamije kwigisha abahinzi uko bahumbika umurama w’urusenda uzifashishwa mu gushyiraho umurima w’icyitegererezo mu bahinzi bibumbiye muri koperative Dukundumurimo Muyanza, nyuma y’amahugurwa aherutse gutangwa ku bahinzi b’urusenda bahagarariye abandi. Yagize ati:

“Umushinga USAID Hanga Akazi ufatanyije na A&N Hinga uherutse guhugura abahinzi b’urusenda bahagarariye abandi tubigisha uko bakwiye guhinga urusenda kugira ngo rubahe umusaruro. Ibi twabikoze tugamije kwagura imyumvire yabo muri ubu buhinzi kuko babukoraga nta bumenyi maze bikagira ingaruka ku musaruro wabo.” Dr. Antoine Manzi yakomeje avuga ko usibye no kubaha amahugurwa banabaha amafaranga kugira ngo barusheho kongera ingano ndetse n’ubwiza bw’umusaruro.

Yakomeje ati: “Tubafasha mu buryo bw’amafaranga, hari amafaranga dutanga kugira ngo bashobore gufasha abahinzi ngo bahinge urusenda rwiza kandi rwinshi bityo kugira ngo bashobore guhaza isoko ryose harimo n’isoko ryo mu mahanga.” Yakomeje akangurira abanyarwanda kwitabira guhinga urusenda kubera ko hirya no hino ku isi hari amasoko menshi. Yagize ati:

“Ikigaragara ni uko urusenda ari igihingwa cyiza, igihingwa gitanga amafaranga menshi kuko uguze nk’ikilo kimwe cyimbuto y’urusenda ushobora gusarura amafaranga menshi cyane. N’ikimenyimenyi izi koperative zifite amafaranga menshi kubera ubuhinzi bw’urusenda. Abatari bamenya ibanga riri mu guhinga urusenda nabashishikariza guhinga urusenda kuko isoko ryo rirahari. Rirahari mu gihugu ariko cyane cyane Iburayi, muri Amerika no mu Bushinwa bakunda urusenda cyane, ahubwo twabuze umusaruro twohereza hanze kugira ngo duhaze iryo soko.”

Jean Pierre Bikorimana ushinzwe ibikorwa muri Kompanyi yitwa A&N Hinga Ltd yatangaje ko inkunga bahabwa na USAID Hanga Akazi bayifashisha bakundisha aba bahinzi guhinga urusenda ndetse bakabakurikirana kugira ngo nibabona umusaruro uvuyemo bazagire ubushake nabo batangire bahinge urusenda ku bushake bwabo. Yagize ati:

“Dufite inkunga yavuye muri USAID Hanga Akazi, kugira ngo duhange akazi mu turere dutandatu. Iyo dutanga amahugurwa rero tuba tugira ngo tubigishe ibyiza by’urusenda, akamaro karwo, n’inyungu ibamo. Guhera binaza, batera, babagara, basarura kugeza bagejeje umusaruro ku isoko, kugeza n’aho na byabindi byasigaraga babibyazamo umusaruro bakabisyamo ifu nayo bakayijyana ku isoko.” Yakomeje avuga ko bagiye no kubagurira imashini izajya ibafasha gusya ibisigazwa by’urusenda. Yagize ati:

“Abahinzi tubagurira imbuto, urabizi neza ko muri iki gihe imbuto y’urusenda ihenze cyane ku buryo utabwira umuturage ngo agure imbuto ya miliyoni enye cyangwa eshanu ngo abyumve, buriya hariya tuvuye guhumbika twabahaye ibiro bibiri bihagaze miliyoni icyenda by’imbuto ya ‘Bird eye’ ni yo mpavu twebwe nka A&N Hinga Ltd twohereza urusenda mu mahanga twafashe umwanzuro wo kugurira abahinzi imbuto, tubigishe uko urusenda ruhingwa kuva muri nursery kugeza basaruye bakajyana umusaruro ku isoko. Tubaha n’umuntu ubakurikirana kugira ngo nibabona inyungu iva mu rusenda nabo bazakomeze baruhinge ku giti cyabo.”

Umuyobozi wa koperative Dukundumurimo Muyanza, Bwana Ngamije Augustin yatangaje ko aya mahirwe babonye yo guterwa inkunga batazigera bayapfusha ubusa ahubwo bazayakoresha nk’iturufu rizabafasha kwaguka kugeza ubwo bageze ku rwego rwo kwijyanira umusaruro mu mahanga. Yagize ati;

“Twatangiye ubundi ubona bigoye batabyumva ariko ahangaha ni ahantu leta yashoye amafaranga menshi kugira ngo iki gishanga gitunganywe ndetse n’ibikorwaremezo byo kuhira bihagere. Mbere bari bamenyereye guhinga ibihingwa bitandukanye ariko bitabyara amafaranga nk’ibijumba, ibirayi, ibishyimbo, uyu munsi rero barahinga ibibyara amafaranga. Uyu munsi niba urusenda bari guhinga nk’uko babivuze, niba bari gusarura byibuze kabiri mu cyumweru bakagurisha ikilo kimwe kikagura amafaranga magana inane kuvuga rero ko urusenda rumaze kubateza imbere ntabwo ari ugukabya.” Yakomeje agira ati:

“Aya mahugurwa yadufashije kuba abanyamwuga kurushaho, murabizi kwigira mu bikorwa bitanga umusaruro kurusha kwigira mu magambo gusa. Aya mahugurwa yatumye abanyamuryango benshi bahinduka abanyamwuga bahingira amafaranga. Dufite intego yo guhinga tukajya twijyanira umusaruro ku isoko aho guhingira andi makompanyi ya hano mu Rwanda.”

Koperative Dukundumurimo Muyanza igizwe n’abanyamuryango 1517 bibumbiye mu mazone 5, ikaba ifite amatsinda 96, ikaba ihinga ku buso bungana na hegitari 362.

One Comment on “Rulindo: USAID Hanga akazi na A&N Hinga Ltd badabagije abahinzi b’urusenda”

Comments are closed.