RNP yemeje amakuru y’impanuka y’inkongi y’umuriro yafashe icyumba muri EAV Rushashi


Ikigo cy’amashuri cya TSS EAV Rushashi, giherereye mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Rushashi, Akagari ka Joma, mu Mudugudu wa Nyagasozi, cyafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa munani zo mu rukerera icyumba kimwe kirashya, kuri uyu wa 20 Mutarama 2024 umunyeshuri umwe yitaba Imana undi agira ikibazo cy’umugongo.

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje aya makuru agira ati:

“Ayo makuru niyo ndetse umuntu umwe yitabye Imana undi agira ikibazo cy’umugongo, ubu ari mu bitaro bya Ruli.” SP Mwiseneza yasabye abanyarwanda bose kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge kuko usanga akenshi bigira uruhare runini mu guteza inkongi y’umuriro. Yagize ati:

“Ubutumwa duha abaturage mu kwirinda inkongi z’umuriro ni ugukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byujuje ubuziranenge kandi bagakoresha abakozi bafite ubushobozi. Ikindi kandi bakwiye gushaka za kizimyamwoto bakiga no kuzikoresha.”

Umunyeshuri umwe witabye Imana, mu banyeshuri makumyabiri bari muri iryo cumbi ry’abahungu ryafashwe n’inkongi y’umuriro yitwa Munezero Eric, wavutse muri 2003.

Uyu nyakwigendera yari mwene Twahirwa JMV na Uwamohoro Beatrice, yari atuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri, Akagari ka Migera, mu Mudugudu wa Nyakagarama.