Hari abanyamakuru Gitwaza yagereranyije n’abadayimoni

Apostle Dr. Paul Gitwaza uyobora Authentic World Ministries ku isi yatangaje ko muri ino minsi ari kurwana n’abadayimoni baje mu ishusho y’abanyamakuru birirwa bamusebya mu binyamakuru byabo ndetse no ku miyoboro za YouTube ariko avuga ko ibyo bidashobora ku mukanga.

Ubwo yabwirizaga mu itorero ryitwa Foursquare Gospel Church rya Bishop Dr. Fidele Masengo Dr. Gitwaza yagize ati:

“Buri rwego ugezeho uhasanga umudayimoni waho. Nk’ubu intambara ndwana, njye sinjya ngira ikibazo cy’intambara y’ibinyamakuru niz’ama YouTube zinsebya kuko sizo zanyimitse.” Yakomeje agira ati:

“Uko umuntu yansebya mu binyamakuru kose ntibyatuma abo mbwiriza batanyumva. Ntibishoboka ko byagera kuri urwo rwego.”

Ni kenshi mu bihe bitandukanye Apostle Dr. Paul Gitwaza yagize yibasirwa mu itangazamakuru no ku mbugankoranyambaga ashinjwa ubujura ndetse no gukorana n’imyuka.

Reba ikiganiro cyose hano