“Bari bambaye silipa”-Israel irashinjwa kurasa abasivili biyicariye iwabo

Igihugu cya Israel kirashinjwa kugaba igitero ku itsinda ry’avandimwe b’abanyapalesitine 7 bakicwa kandi batari bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya gisirikare mu gace ka West Bank.

Abasore 7, bane muri bo bari abavandimwe, barashwe n’ibitero byo mu kirere by’ingabo za Israel, IDF, barapfa ku itariki 7 Mutarama 2024, ubwo bari bicaye bari kota baganira mu giturage cya Al-Shuhada kiri mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Jenin.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC avuga ko abavandimwe b’abishwe bahamya ko abana babo bari bakiri bato ntaho bari bahuriye n’ibikorwa bya gisirikare ndetse ko batigeze bavugana n’abasirikare ba IDF bahitanye ubuzima bwabo.

Umwe muri bo witwa Khalid-al-Ahmad yahamije aya magambo agira ati:

“Umwe muri bo yari yambaye silipa, none waba wapanze kurwanya ingabo nibura ntunambare n’inkweto zifunze?”

Ku rundi ruhande ariko igisirikare cya Israel cyo cyasoboye itangazo rivuga ko abarashwe bari agatsiko k’inyeshyamba ndetse ko bari bafite ibiturika.

Abavandimwe 4 bishwe ni Alaa, Hazza, Ahmad, na Rami Darweesh, bari mu myaka za 20.