Kuki EAR Diyosezi ya Shyira yiyandikijeho umutungo yagurishije?


Byakunze kugaragara mu bihe bitandukanye ko abashoramari bamwe iyo baje gushora imari mu Rwanda bahura n’inzitizi nyinshi harimo uburiganya, ubwambuzi no gukoresha inzego zimwe za leta amakosa bigatuma bamwe muri abo bashoramari bacika intege bikanadindiza imwe mu mishinga y’iterambere.

Nubwo u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kinarwanya ruswa, haracyagaragara hamwe na hamwe ibibazo by’abashoramari batashoboye gukora imishinga yabo kubera uburiganya.

Ni muri urwo rwego ikinyamakuru IMBARUTSO cyashoboye gucukumbura inkuru ijyanye n’ukuntu EAR Diyosezi ya Shyira yiyandikishijeho umutungo yari yaragurishije abashoramari bitwa “Kids Across Africa Foundation” ugizwe n’agasozi k’ahitwa Musangabo, mu Kagari ka Kiringa, Umurenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera.

Amakuru ikinyamakuru IMBARUTSO cyashoboye kubona agaragaza ko EAR Diyosezi ya Shyira yakiriye $130,000 (ibihumbi ijana na mirongo itatu by’amadorari y’Amerika) muri 2009 angana na 169,000,000 FRW (miliyoni ijana na mirongo itandatu n’icyenda) z’ubu ubwo bagurishaga agasozi ka Musangabo kavuzwe haruguru, nk’uko byagaragaye mu butumwa butandukanye ikinyamakuru IMBARUTSO cyashoboye kubona.

Amakuru agera ku munyamakuru wa IMBARUTSO kandi agaragaza ko ubwo butaka EAR Diyosezi ya Shyira yagurishije Kids Across Africa Foundation yari yarabuhawe na leta ku buntu, tariki 23 Mutarama 2003, nk’uko tubikesha ibaruwa ibaha ubu butaka, dufitiye kopi, yasinyweho na Prof. Laurent Nkusi wayoboraga Minisiteri yitwaga Le Minisitere des Terres, de la Reinstallation et de l’Environment.

Ibaruwa ya Minisiteri ibaha ubutaka ku buntu

John Rucyahana wayoboraga EAR Diyosezi ya Shyira icyo gihe abivugaho iki?

Umunyamakuru wa Imbarutso.com yagiranye ikiganiro na John Rucyahana wayoboraga EAR Diyosezi ya Shyira muri icyo gihe, kuri telefoni, gusa ntiyigeze ahakana ko yagurishije ubwo butaka cyangwa ngo yemeze ko yabugurishije. Yagize ati:

“Ikibazo cya Kids Across Africa sinakivugaho none kuko ntwaye imodoka ariko icyo nakubwira ni uko niba naragurishije Kids Across Africa buriya butaka nkiyobora EAR Diyoseze ya Shyira ubu sinkiyikoramo muzajye yo ibibazo byavutse babafashe kubikemura.”

Bishop John Rucyahana wayoboraga EAR Diyosezi ya Shyira muri icyo gihe ubutaka bwagurishwaga

KAA Foundation ivuga ko yaguze agasozi ka Musangabo $130,000

“Mu mwaka wa 2009, Kids Across Africa Foundation yaguze ubutaka mu Murenge wa Kagogo burimo ibice bitatu: Hari kariya gasozi ka Musangabo bashije EAR Diyosezi ya Shyira ikimara kuhagabirwa na MINITERRE. Ako gasozi yagashijije kugira ngo ihubake ikigo cy’amahugurwa y’urubyiruko agamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Ariko kubera ko umushinga Kids Across Africa Foundation yari ifite wari ukeneye ubutaka bugari, byabaye ngombwa ko EAR Diyosezi ya Shyira ifatanya n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagogo ndetse n’Akarere ka Burera mu gushakisha ubundi butaka. N’uko rero Kids Across Africa Foundation yaguriye abaturage bagera kuri 119 ibishyura 129,148,000 FRW (miliyoni ijana na makumyabiri n’icyenda n’ibihumbi ijana na mirongo ine n’umunani), nk’uko bigaragara ku rutonde umunyamakuru wa IMBARUTSO afitiye kopi.

Inyandiko y’ubugure bwa KAA Foundation n’abaturage 119
Urutonde rw’abaturage baguriwe na KAA
Urutonde rw’abaturage baguriwe na KAA Foundatio

Hari umwe mu bahagarariye KAA Foundation yagize ati: “Habayemo ikintu kidasobanutse cy’ukuntu bakiriye amafaranga bakaniyandikishaho ubwo butaka. EAR Diyosezi ya Shyira yakiriye $130,000. Ubwa mbere bahawe $10,000 mu ntoki ntibanatanga inyemezabwishyu, ubwa kabiri bahabwa sheki ya $120,000 bayakura kuri Banki. Ahubwo ikibazo cyavutse gute? John Rucyahana avaho hakaza Laurent Mbanda, kubera ko hari igihe bombi bari mu nama y’ubutegetsi ya Kids Across Africa Foundation, ariko baza kwivanamo kubera impamvu zabo bwite, nibwo EAR Diyosezi ya Shyira yashatse kwisubiza buriya butaka bari baragurishije Kids Across Africa Foundation.”

Akomeza avuga ati:

“Ko twumva ko EAR Diyosezi ya Shyira yabonye icyangombwa inzego zishinzwe kwandika no gukosora iby’ubutaka zaba zarapimye zishingiye ku bihe bimenyetso? Ko bizwi ko mu ikosora bahamagaza abo muhanye imbibi ndetse n’abantu bose barebwa n’ibyo bibazo by’ubutaka aho buri kubarurwa ariko tukaba tutarahamagawe? Agasozi ka Musangabo gateganye na mine ya Bugarama, mu kibaya kiri hafi y’iyo mine hatujwe abaturage bahungutse mu 1994, bazwi nk’abahunze mu 1959 ndetse n’abandi baturage bari bahasanzwe, aho hose twarahapimishije dusanga ari hegitari 49 n’ama are make, ubwo nibwo butaka Kids Across Africa Foundation yaguze.” Akomeza ati:

“Kids Across Africa Foundation yahaye EAR Diyosezi ya Shyira amasezerano yo kugura ubutaka ariko EAR Diyosezi ya Shyira ntiyigeze iyasinya. Impamvu dukeka ko yatumye banga kuyasinya nta yindi ni uko batari bafite icyangombwa cy’ubwo butaka, kuko ntabwo wagurisha ikintu udafitiye icyangombwa.”

“Icya kabiri babaze imirimo yose yakozwe hariya, kubera ko inyemezabwishyu Kids Across Africa Foundation yakiriye yari yanditseho ngo ‘receipt for activities done’ (inyemezabwishyu y’ibikorwa byahakozwe, none se urishyura ibikorwa gute kandi utarigeze ubikora? None se ibintu byakozwe mbere ya 2008 Kids Across Africa Foundation itaraza ubyishyuza gute? Byari ingurane se? Y’ibiki baguze bataranabona? Ubwo urumva ibibazo byabayemo? Kids Across Africa Foundation yarabyirengagije kuko yarebaga inyungu ngari yo kuhashyira umushinga mugari uzafasha urubyiruko rw’u Rwanda no mu Karere hagamijwe guteza imbere siporo n’imyidagaduro bishingiye ku iyobokamana.”

EAR Diyosezi ya Shyira yemera ko yakiriye amafaranga ya KAA Foundation

Hari abayobozi bijanditse muri iki kibazo inzirakarengane zirafungwa

“Kids Across Africa Foundation yashakaga ubutaka ngo itangire ibikorwa ariko EAR Diyosezi ya Shyira izanamo izo nzitizi. Icyo gihe bari bafite umuntu ukomeye ubafasha, bahereye k’uwari meya w’Akarere ka Burera, Bwana Sembagare ndetse na Bosenibamwe Wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ku buryo muri 2012 habaye inama y’umutekano yaguye, yo nayigiyemo, yarimo inzego z’umutekano, inzego z’ubutabera ndetse n’izindi nzego zose.”

“Twarayitabiriye ndi kumwe n’umuyobozi Mukuru wa Kids Across Africa Foundation, Bwana Jonathan Nimrod w’umunyamerika bashaka kumuheza turanga tuti uyu muntu yafashe indege araza kugira ngo ibibazo bikemuke none muramuheza mushingiye kuki? Bari bazi ko wenda atazaza, baratunaniza cyane badushyiraho inzego z’iperereza zitubaza ibibazo byinshi banadusaba ibimenyetso kandi byose biratangwa, yemwe nanjye nagiye kwitaba muri parike mbazwa ku kibazo cya bamwe mubahoze bayobora Umurenge bari bafunzwe bakekwaho kurya amafaranga y’abaturage, bagurishije ubutaka butari ubwabo, ariko basanze abaturage bafite amasezerano asinye, asinyweho n’umurenge, asinyweho na Kids Across Africa Foundation, asinyweho n’abaturage ubwabo.”

“Ni ukuvuga ko umuturage yagurishaga Kids Across Africa Foundation ku bushake nta gahato agace ke, niyo kaba ari gato. None ko umuturage yari afite ibyo byangombwa bigaragaza ko ubwo butaka ari ubwe, bityo ibimenyetso bibashinja bikabura bagafungurwa bakagirwa abere, ni iki cyari cyihishe inyuma y’iryo fungwa n’ifungurwa ry’abo bayobozi?” Yakomeje agira ati:

“Ikindi navuga ni uko umunyamerika yababaye cyane acika intege kubera ko bamurimanganyije. Urumva ku Ntara badusubije ko ibyo bibazo batabishobora ahubwo bizakurikiranwa n’izindi nzego zibishinzwe, umuntu akibaza icyo bo bari bashinzwe icyo gihe mu gukemura icyo kibazo. Muri iyo nama harimo abahagarariye EAR Diyosezi ya Shyira, abahagarariye Kids Across Africa Foundation ndetse n’inzego zose z’umutekano zo mu Ntara y’Amajyaruguru.” Yakomeje ati:

“Umwe mu bayobozi b’ingabo wari uyoboye inama yaravuze ati ujya gukiza abavandimwe arararama, ariko igitangaje ni uko inzego z’Intara y’Amajyaruguru zari ziyobowe na Bosenibamwe zanditse ibaruwa ibogamye ivuga ko basanze Kids Across Africa Foundation idafite uburenganzira ku butaka. None se bavugaga ko umunyamerika adafite uburenganzira ku butaka gute kandi nta bimenyetso bashingiraho? Barabogamye kubera ko icyo gihe Bosenibamwe birashoboka ko yotswaga igitutu n’ababifitemo inyungu bituma atanga umwanzuro ku rubanza atigeze acukumbura uko ikibazo giteye. Icyari kuba cyiza ni uko yagombaga kuvuga ko icyo kibazo kizajya mu nzego zishinzwe ubutaka kubera ko cyarebanaga n’ubutaka.”

“Ikimenyimenyi ni uko EAR Diyosezi ya Shyira yandikiye uwahoze ari ari Minisitiri ushinzwe ubutaka, Bwana Stanislas Kamanzi bamusaba kubaha uburenganzira ku butaka Kids Across Africa Foundation yiyandikishijeho akabasubiza ababwira ko bagifite amahirwe yo gukosoza kandi abasaba ko byakorwa abahagarariye Kids Across Africa Foundation bahari. Ariko Ibyo byose barabyirengagije babwandikisha bakoresheje izindi mbaraga. Umuntu yakwibaza impamvu bemeye ayo madorari bakagumana n’ubwo butaka.”

“Icyanyuma ngiye kukubwira ni uko ubwo EAR Diyosezi ya Shyira yajyaga gusinyisha icyangombwa cy’ubutaka ubishinzwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yanze kubasinyira abasaba ko bazana n’uwo bahanye imbibi, ari we Kids Across Africa, ariko barangije bamuca inyuma bajya kugisinyisha i Kigali, urumva ko nabyo bigaragaza ko habayemo amanyanga. Icyo twifuza ni uko basubiza amafaranga bakiriye cyangwa bakadusubiza ubwo butaka byananirana bikazakemurwa n’izindi nzego zibishinzwe.”

Abari abayobozi mu nzego z’ibanze icyo gihe babivugaho iki?

Ngerageze Apollinaire wari konsiye wa Gitare igice kinini cy’ubwo butaka giherereyemo, wanasinye EAR Diyosezi ya Shyira igurisha ubwo butaka yemeje ko habayeho ubugure hagati ya EAR Diyosezi ya Shyira na Kids Across Africa Foundation ndetse nk’inzego zibanze bakanashyira umukono kuri ayo masezerano y’ubugure. Yagize ati:

“EAR Diyosezi ya Shyira ntihakane ko itagurishije Kids Across Africa agasozi ka Musangabo kubera ko nari umuyobozi w’ako gace ndabizi neza kandi ndi no mu bayobozi bashyize umukono ku masezerano yo kugura kariya gasozi, naho ibyo bavuga byose ni ukwikura mu isoni na bo barabizi ko bakoze amakosa kandi bitwa ko ari abanyamadini.” Yakomeje agira ati:

“Icyakora bahombeje akarere kacu! Iyo batazagukunda amafaranga cyane ngo bigere aho bananiza bariya bashoramari ubu abatuye mu Karere ka Burera, cyane cyane mu Murenge wa Kagogo baba batengamaye, ariko kubera ubugome bakoreye bariya bazungu barivumbuye umushinga mpuzamahanga nk’uriya bawijyanira mu bindi bihugu kubera EAR Diyosezi ya Shyira.”

Nkunzimana Cyprien wari umuyobozi wa Komisiyo yari ishinzwe gutanga ubutaka muri ako gace nawe yemera ko abaturage baguriwe ubutaka bwabo ku mahoro bakimurwa kugira ngo kariya gasozi kubakweho ibikorwaremezo mpuzamahanga. Yagize ati:

“Kuva na mbere hose hariya ntabwo hahoze ari aha Diyosezi ya Shyira cyangwa Kids Across Africa, ahubwo hahoze ari ah’aba 59 batahutse, nari na perezida wa komisiyo yo gutanga hariya hantu. Abantu barahahabwa hapimwe n’abagronome ba Komine Kidaho bityo buri wese agira ahe, undi agira ahe n’undi agira ahe.” Akomeza agira ati:

“Igihe cyarageze rero batubwira ko haje umushinga ushaka ko twawuha ubutaka bwacu ikabushyiraho ibikorwa bya kijyambere ikaduha amafaranga tukajya kugura ahandi. Niko byagenze rero. Umuntu waje kubitubwira ni Rucyahana atubwira ko ari we uhagarariye uwo mushinga. Yaje atugisha inama tumuhakanira yuko tutemera gutanga ubutaka bwacu ngo batwimurire ahandi hantu hafite ubushyuhe bwinshi kuko abana bacu bahashirira, twumvikana yuko niba bashaka kutugurira batugurira ku mafaranga afatika. Batubwira yuko kuri metero kare bazajya baduha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu. Umuntu yabaga afite 70 ares bakamuha Rwf2,100,000. Kuva twakumvikana amafaranga yacu yose barayaduhaye tujya gushaka ahandi twimukira.”

Undi mukozi wakoreye ku gasozi ka Musangabo kuva mu mwaka wa 2011, wifuje ko umwirondoro we ugirwa ibanga nawe yemeje ko Kids Across Africa yaguze kariya gasozi ka Musangabo ariko EAR Diyosezi ya Shyira ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere bakahabahuguza. Yagize ati:

“Kariya gasozi ka Musangabo kari karahawe John Rucyahana ariko nyuma ahaha iriya sosiyete y’abanyamerika yitwa Kids Across Africa itangira gukoreramo ibikorwa byayo. Icyo gihe urubyiruko rwarazaga ruturutse muri Amerika ndetse n’ahandi henshi bakahamara nk’ukwezi. Noneho bahagura ibihumbi ijana na makumyabiri by’amadorali ya Amerika. Bahise bakomeza ibikorwa byabo bajyanayo amashanyarazi. Nyuma gato ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwari buyobowe na Sembagare buza guhagarika abo bashoramari ngo agasozi ntabwo ari akabo.” Akomeza agira ati:

“Twayobewe icyo meya yagendeyeho avuga ko ako gasozi atari akabo kandi baragiranye amasezerano, baraguze imbere ya noteri, gitifu w’umurenge na agronome barasinye amadorali Diyosezi ya Shyira ikayakira. Nyuma haje impinduka rero agasozi ka Musangabo EAR Diyosezi ya Shyira irongera irakisubiza. Sinzi ahantu bahera bavuga ko batagurishije ako gasozi kandi baremeye imbere y’umuvunyi ko ayo badorari bayariye.”

Diyosezi ya Shyira yemera ko yakiriye amafaranga ya KAA ariko ikavuga ko itigeze ibagurisha ubutaka

Umunyamakuru wa IMBARUTSO yageze ku cyicaro cya EAR Diyosezi ya Shyira mu minsi itandukanye aganiriza bamwe mu bayobozi bayo batandukanye kuri icyo kibazo ariko ibyo bamusubije bakamusaba kutazabibitirira kuko tari bo bavugizi ba EAR Diyosezi ya Shyira, gusa icyo bose bahurizagaho nuko nta kibazo ngo iyi Diyosezi ifitanye na KAA Foundation ahubwo bagahamya ko abakizamuye ari abifuza kumenyekana mu itangaza makuru.

Basobanura iki kibazo bemeraga ko Kids Across Africa yasabye EAR Diyosezi ya Shyira ko bagira imishinga bafatanya ikabibemerera ariko bagera hagati bikabananira (KAA) bikarangira bo ubwabo bikuye muri uwo mushinga.

Nyuma yo gushaka kumva icyo uyobora EAR Diyosezi ya Shyira muri iki gihe abivugaho byansabye ko njya kwaka gahunda yo guhura nawe ariko Rt Rev Dr. Mugisha M Samuel antumaho umunyamabanga we ko ibyo ndi gukora nta nkuru irimo bityo adashobora kugira icyo abivugaho, icyakora ahamya ko leta itari kubaha icyangombwa cyo kubaka buriya butaka iyo buza kuba bufite ikibazo.

Rt Rev Dr. Mugisha M Samuel ahamya ko nta kibazo bafitanye na KAA

KAA Foundation ihakana ko itari umufatanyabikorwa wa EAR Diyosezi ya Shyira

Uhagarariye KAA Foundation yahakanye ibyavuzwe na EAR Diyosezi ya Shyira ko bari abafatanyabikorwa agira ati:

“Rero iyo tuza kuba turi abafatanyabikorwa twari gukorera mu kuboko kwa EAR Diyosezi ya Shyira, nk’uko abandi bafatanyabikorwa babo bakorerayo ariko ntabwo ari ko byari bimeze. Twari gukorera muri Diyosezi ya Shyira ariko siko byagenze. Urugero nk’igihe bakoraga amahugurwa y’urubyiruko muri Sonrise kuki se EAR Diyosezi ya Shyira yishyuzaga abanyamerika ibyahakorerwaga byose kabone n’ikirahure cyamenetse? Yabishyuzaga ikintu cyose: Ibiryo, ahantu abana barara, za matelas zangiritse, abana bakinnye umupira bakamena ibirahuri, mbese ibintu byose byarishyurwaga. Umufatanyabikorwa wawe wamwishyuza ibyo bintu? Ubu se mwaba mufatanya iki? Diyosezi yagurishije ubutaka rwose, ahubwo ikindi navuga nuko yashakaga amafaranga y’umurengera. Niba EAR Diyosezi ya Shyira ivuga ko twari abafatanyabikorwa bayo izakwereke amasezerano y’ubwo bufatanye. Ese hari MoU (Memorandum of Understanding) ihari hagati yacu nabo?”

EAR Diyosezi ya Shyira yakoranye na Gregg Bettis yemeza ko basubijwe Musangabo kandi atakibarizwa muri KAA Foundation

Tariki ya 18 Ukwakira 2010, uwari uyuboye inama y’ubutegetsi ya KAA Foundation witwa Gregg Bettis yanditse ibaruwa dufitiye kopi, avuga ko asezeye ku mugaragaro muri Kids Across Africa Foundation, ariko igitangaje ni uko hashize igihe kire kire asezeye ya koranye na EAR Diyosezi ya Shyira akabandikira ibaruwa dufitiye kopi, tariki 8 Nyakanga 2011 avuga ko KAA Foundation yongeye gusubiza EAR Diyosezi ya Shyira agasozi ka Musangabo.

Yasubije EAR ubutaka atakibarizwa muri KAA Foundation
Yasezeye mbere yo gutanga ubutaka

Nyuma y’aho amakimbirane akomeje gututumba hagati ya EAR Diyosezi ya Shyira hari E-mail dufitiye kopi abayobozi b’impande zombi bagiye bandikirana zivuga ukuntu bamwe bari guhemukira abanda kandi bakoranaga nk’abavandimwe.

Ubuyobozi bwagiriye inama KAA Foundation kongera kugeza ikibazo cyayo ku buyobozi bw’Akarere

Mu kiganiro twagiranye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dr. Mugabowagahunde Maurice yavuze ko icyo kibazo nta muntu wigeze ukibagezaho ndetse akanahamya ko n’umuyobozi w’Akarere ka Burera ashobora kuba atakizi kubera ko ari mushya, icyakora yagiriye inama KAA Foundation kugeza icyo kibazo ku muyobozi w’Akarere kuko ngo afite gahunda yo kuzenguruka imirenge yose igize Akarere ka Burera yumva ibibazo by’abaturage. Yagize ati:

“Kuki icyo kibazo batakitugejejeho? Kuki batakizanye ku Ntara kugira ngo gishakirwe igisubizo? Niba icyo kibazo barakikubwiye nawe bagire inama bitegure kuzakibwira umuyobozi w’Akarere ka Burera kuko agiye kuzenguruka imirenge yose igize Akarere yumva ibibazo by’abaturage. Natwe tuzakora igishoboka cyose kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”

Abantu benshi bakomeje gutangazwa kandi n’impamvu Akarere ka Burera kandikishije umutungo wa Kids Across Africa Foundation wasigaye, kuri leta bubarurwa nk’umutungo watawe udafite ba nyirawo kandi ubuyobozi buzima neza ko ubwo butaka nyirabwo ahari, umuntu akibaza ababiri inyuma. Ni gute ubuyobozi bwirengagiza ibimenyetso bihari bakabirengaho bagafata icyemezo kibogamye. Igitangaje ni uko iki kibazo kigiye kumara imyaka 15 cyirengagizwa bigatuma abashoramari bagashoye imari mu Karere ka Burera bacika intege.

Hari umwe mu bashoramari bakorera mu Karere ka Burera uherutse gushinja aka Karere kunaniza ba rwiyemeza mirimo ibyo bikaba intandaro yo kudatera imbere kw’aka Karere.